Ibyari byitezwe ko Islael yahagarika intambara byahinyujwe ku rwego rwo hejuru, Ubwoba n’igishyika bikomeje kuba byinshi ko intambara ya hagati ya Hamas n’ingabo za Islael ishobora kuza mu isura nshya 2024.
Aya makuru yatangajwe n’Igisirikare cya Israël ku mugioroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2023, Mi itangazo ryavugaga ko Ingabo za Islael ziciye umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Saleh al-Arouri, mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut.
Ingabo za Islael zavugaga ko uyu Saleh yiciwe mu gitero cya ‘Drone’ cy’igisirikare cya Israel cyagabwe mu murwa mukuru wa Liban nubundi hagamijwe kwivugana abayobozi bakuru ba Hamas, Mu gihe Igisirikare cya Islae cyo cyatangazaga iyo nkuru kinahamya ko cyicanye uwo muyobozi n’abandi barwanyi bagera muri 6, Umutwe wa Hamas wo yamaganye urwo rupfu, mu gihe abinganizi bawo ba Hezbollah bo bahise bavuga ko ari igitero ku busugire bwa Libani muri rusange.
Minisitiri w’intebe wa Libani, yashinjije Isiraheli kugerageza gukururira Libani mu guhangana byeruye, Umuyobozi mukuru wa Hamas ku rwego rwa politiki, Ismail Haniyeh, yamaganye iki gitero, acyita igikorwa cy’ubugwari, cy’iterabwoba, kivogera ubusugire bwa Liban, kikagura uruziga rw’ubushotoranyi.”
Uyu muyobozi wishwe yari umuntu ukomeye muri Brigade ya Qassam, Akaba n’umufasha wa hafi wa Ismail Haniyeh, umuyobozi wa Hamas, Muri rusange yabaga muri Libani akora nk’umuhuza w’ibikorwa hagati y’umutrwe ndetse na Hezbollah. Iyi ikaba ari imitwe isanzwe izwiho gukorana byahafi na cyane cyane iyo iri guhuriza hamwe mu guhangana na Islael igihe yayicanyeho umuriro.
Ubuyobozi bwa Hezbollah na bwo bwise iki gitero ubushotoranyi kuri Liban, buteguza ko uko byagenda kose uyu mutwe uzihorera bidatinze. Mu magambo azimije bwagize buti “Iki cyaha ntabwo kizabura igisubizo n’igihano bikwiranye.”
Ni kenshi umutwe wa Hezbollah wagiye uhangana ndetse ugihangana n’ingabo za Islael mu bitero byinshi byagiye bikorwa bikagwamo Abanyapalestine barenga 22.000 cyane cyane abagore n’abana baguye mu bitero bya Isiraheli kuri Gaza.
Kugeza ubu amakuru yizewe yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru bya Libani ni uko Arouri yishwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote zo muri Isiraheli ku biro bya Hamas mu majyepfo ya Beirut mu nkengero za Dahiyeh.