Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki nyarwanda abaye umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’impera z’umwaka wa 2023 ndetse yongera gushimangira ko ari umuhanzi w’abanyarwanda cyane kurusha uko ari uw’ibikorwa.
Uyu muhanzi akoresheje amasaha macye cyane agize iminsi ibiri maze yongera kwigarurira amarangamutima ya benshi, Nyuma y’amasaha make The Ben asabye ndetse anakwa, Uwicyeza Pamella, kuri uyu wa gatandatu, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ inagaragaramo uyu mugore we.
‘Ni forever’ ni indirimbo isohotse nyuma yo kuyiteguza abakunzi be mu itangazamakuru ndetse akanashyiraho itariki nyirizina iyi ndirimbo izasohocyera, Ibi kandi bikaba no mu gihe benshi binubiraga imikorere ye mu muziki nyuma y’umwaka urenga The Ben yishyuzwa indirimbo nshya, cyane ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo,
“Ni Forever” ya The Ben yakorewe muri Country Records na Producer Kozze mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo meza anagaragaramo amashusho meza ari kumwe n’umugore we UWICYEZA Pamella bari mu rukundo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ni Forever” yafatiwe mu Mujyi wa Kigali ndetse muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe. bitewe nuko ngo nk’umwe mu bahanzi bakuru yahisemo kuyifashisha agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, aho kujya kuyikorera hanze.
Muri iyi ndirimbo y’urukundo, The Ben agaruka cyane ku rukundo akunda Umugore we Pamella baherutse gukorana ubukwe akamwizeza ko azamukunda kugeza ku mwuka we wa nyuma ndetse ko atazigera amuca inyuma habe na rimwe.
John Elarts ukomoka i Burundi watunganyije aya mashusho, Ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Karere by’umwihariko akaba amaze kubaka izina mu Rwanda, The Ben yavuze ko yahisemo gukorana n’aba basore mu rwego rwo gufasha abafite impano bakiri bato mu muziki.
Ati “Ni indirimbo nakoranye n’aba basore bafite impano itangaje kandi nibaza ko buri wese ashima imirimo yabo, naho ibijyanye no kuyikorera mu Rwanda, byo byari muri gahunda yo kumenyekanisha igihugu cyanjye binyuze mu buhanzi.”
Iyi ndirimbo nshya “Ni Forever” igiye hanze nyuma y’igihe kingana n’umwaka wose uyu muhanzi ukunze kwiyita “Tiger B” adasohora igihangano ahubwo yitabira ibitaramo ariko nta ndirimbo nshya asohora. The Ben yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond Plutnumz mu 2021.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN YISE “NI FOREVER”