Mu burakari bwinshi Shiboub igihembo yahawe yagihaye umusifuzi amunnyega, Nyuma yo kwanga igitego cye.

Amakuru Imikino

Mu burakari bwinshi Umukinnyi wa APR FC, Shiboub yahawe igihembo maze ahita akihera umusifuzi mu buryo bwo kumunnyega, nyuma yo kwanga igitego cye, akavuga ko yari yaraririye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2024 nibwo habaye umukino warutegerejwe cyane wahuzaga APR FC na Mlandege yo muri Zanzibar, umukino warangiye rubuze gica hakitabazwa penaliti aho APR FC yatsinzwe kuri Penaliti 4-2.

kapiteni wa APR FC Sharaf Eldin Shiboub niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza (Man Of The Match) ku mukino wa APR FC yasezerewemo na Mlandege FC, Yahembwe ibihumbi 750 by’Amashiringi yo muri Tanzaniya ahita ayashyira abasifuye kuko ngo aribo bitwaye neza.

Nyamara si urundi rukundo ahubwo, kwari ukubannyega kuko yatsinze igitego ku munota wa 18 cyashoboraga kubaha tike yo kwimjira mu kindi kiciro, cy’irushanwa ariko umusifuzi akacyanga avuga ko habayemo kurarira, gusa amashusho akagaragaza ko atari yaraririye.

Ibyo nibyo bya byamushenguye umutima bituma amafaranga yarahawe nk’ishimwe ayihera abasifuye umukino mu rwego rwo kubannyega no kubereka ko bitamushimishije na gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *