Mu birori byitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda, Killaman yasabye anakwa Shemsa bamaranye imyaka 8 bakundana. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, Umukinnyi wa Firime na komedi nyarwanda NIYONSHUTI Abdul Malick wamamaye nka Killaman yasabye anakwa umukunzi we UWAMAHORO Shemsa bamaranye imyaka isaga 8 bakundana.

Ni umuhango kandi wagaragayemo ibyamamare byinshi mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse byumwihariko na Sinema Nyarwanda, Uyu muhango wo gusaba no gukwa wo kuri uyu wa gatandatu wasojwe no gutanga impano ku miryango yombi abantu kandi bariyakira.

Ni umuhango wagenze neza cyane ko no mu misango yawo yagiye igaragaramo abandi bantu bakomeye mu Rwanda barimo Julius Chita wari kuyobora uyu muhango ndetse na Intore Masamba usanzwe umenyerewe mu ndirimbo za gakondo z’Umuco nyarwanda, Killaman na Shemsa bashyingiranwe bari basanzwe bafitanye abana 2.

Muri Gashyantare 2024 akaba ari bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko n’Imana uwo munsi ukaba wari agatangaza mu myidagaduro by’umwihariko kuri sinema nabwo bashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye.

Massamba yafashe umwanya ashima Killaman avuga ko atewe ibyishimo no kumubona aseka kuko ubusanzwe ari ukumubona muri filime yica ariko rwose uyu munsi acyeye ku maso. Killaman nyuma yo kuramukanya n’abasaza ba Shemsa akanabakora mu ntoki yashyikirijwe umugeni ku isaha ya saa 02:35 berekwa ibyishimo na baje kubashyigikira ariko Massamba Intore abasusurutsa.

Ni ibirori kandi byaranzwe n’umunezero wo gucinya akadiho cyane ko itorero “Inganzo Ngari” yari ihari kubibafashamo mu mbyino nziza za Kinyarwanda, Mu gihe kandi abatumiwe nabo babaga bari kwitabwaho neza n’abakobwa basa neza bo muri “Kigali Protocal” bamaze igihe kinini mu bikorwa nk’ibyo byo kwakira abantu mu birori.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *