Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harashwe ibishashi by’umwaka mushya wa 2024.

Amakuru Imyidagaduro

Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harashwe ibishashi by’umwaka mushya wa 2024, abaturage benshi bari batararyama bategereje ko haraswa ibishashi bakishimira ko barangije umwaka wa 2023 bakinjira mu mushya wa 2024.

Ibi byabaye mw’ijoro ryakeye mu masaha ya saa sita z’ijoro, aho twinjiraga mu mwaka mushya wa 2024. Ibi bishashi byinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2024, byarasiwe ahantu hatandukanye harimo; i Nyamirambo ahazwi nka Mont Kigali, kuri Canal Olympia i Rebero, i Bumbogo, Kigali Serena Hotel na Kigali Convention Centre.

Ubwo haraswaga ibishashi, ibyishimo byumvikanye henshi, abantu bavuza induru, abandi bacuranga imiziki barasohoka bajya hanze mu duce dutandukanye bishimira ko bavuye muri 2023, binjiye amahoro muri 2024.

Umwaka mushya wa 2024, abahanga bawusobanura nk’umwaka abantu bazagaragaza ubugwaneza, ubumuntu n’impuhwe. Ni umwaka kandi uzaganisha abantu ku hazaza hatekanye.

Uyu mwaka wa 2024, wahawe ibara rya Peach Fuzz rigaragara uramutse uvanze Pink na Orange byerurutse. Rikaba ari ibara risobanura ko abantu bashaka (kuba hafi y’abo bishimira ndetse n’ibyishimo tugira iyo turi mu mutuzo).

Abanyarwanda batangiye uyu mwaka wa 2024, bahawe icyizere ko uyu mwaka uzagenda neza, kandi ko nta kintu na kimwe kizabahungabanya. Ni bimwe mu bikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame mwijoro ryasoje umwaka wa 2023.

Amwe mu magambo umukuru w’igihugu yagejeje kubari bitabiriye icyo gitaramo, yagize ati “Tugiye gutangira undi mwaka gusa bitewe n’amateka yacu ubwo twageragezaga kubaka andi mateka mu myaka 30 ishize, aho twagombaga guhera hari hato cyane rero natwe iyo tuza kuba turi hasi ntago byari gukunda, niyo mpamvu byasabaga intego ndetse no kwiyemeza biri murundi rwego kuko ibyo byose byo ubwabyo ntago byikora.” 

“Urwego tugezeho ubungubu ntawo kutwitambika uhari icyo byadusaba cyose tuzakomeze muri uyu mujyo.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *