Miss Naomie NISHIMWE yatangiye umwaka yambikwa impeta. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Miss Nishimwe Naomie yatangiye umwaka mu mavuta y’urukundo rurambye ruganisha kukubana nyuma y’igihe we n’umukunzi we bakundana mu ibanga rikomeye.

Naomie NISHHIMWE wabaye nyampinga w’U Rwanda wa 2020 yamaze kwambikwa impeta ihamya urukundo afitiwe na Michael Tesfay, umukunzi we bamaze igihe bakundana nyuma yo kuvugwa mu nkundo n’abandi basore benshi ariko we akicececyera.

Nyuma y’inkuru zitandukanye z’urukundo yagiye yumvikanamo, Ubu Miss Naomie yamaze guhamirizwa urukundo n’umukunzi we wamwambitse impeta mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024 ndetse bikaba bivugwa ko aba bombi bamaze gutangaza ko batangiye urugendo rwo kwitegura ubukwe bwabo. Mu magambo ye Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Tubabwire ko inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana cyane mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022, cyane ko muri icyo gihe cyose Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bagaragaraga cyane mu ruhame bari kumwe mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Umukunzi wa Naomie Michael Tesfay ni umusore wize ibijyanye n’ubuganga muri kaminuza yo mu bwongereza izwi nka Edinburgh ndetse akaba abifititye impamyabumenyi ya “Masters” Amakuru avuga ko uyu musore agiye afite imishinga itandukanye mu Rwanda ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugeza ubu NISHIMWE Naomie na Micheal bafite gahunda yo gukora ubukwe mu gihe bataratangaza, Iyi ni inkuru yashimishije cyane Miss Naomie dore ko ari igikorwa bagezeho mu ntangiriro z’umwaka mushya wa 2024.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *