Miss Mwiseneza Josiane ari mumunyenga w’urukundo rushya nyuma yo gutandukana n’umusore bakundanaga.

Amakuru Imyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss populality) muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’umusore bahoze bakundana.

Ibi uyu mukobwa yabitangaje mu kiganiro yakoranye na Sabin kw’ISIMBI, Mwiseneza Josiane yavuze ko ubu ari mu rukundo n’umusore bari baziranye mbere bisanzwe, bakaza gukundana nyuma yuko atandukanye na Christian bahoze bakundana.

Muri iki kiganiro yabajijwe igihe yatangiye gukundana nuwo musore mushya, dore ko hari haciyemo iminsi atandukanye na Christian.

Mu gusubiza yagize ati “Twakundanye  nyuma yo gutandukana n’uriya, ariko mbere twari tuziranye, yari ahari ariko urumva umuntu aba aziranye n’abantu benshi, ntabwo baba ari abahungu mukundana, birangira dukundanye.”

Agaruka ku gihe bamaranye yagize ati “Tumaranye imyaka 2 irenga. Ndaryohewe mu rukundo mbaye ntaryohewe naba narabivuyemo.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Mwiseneza Josiane atandukanye n’umusore witwa Tuyisimire Christian wari waramwambitse impeta ya (Fiancailles) mu mwaka wa 2020 amusaba ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

Mu mpera za 2021 ni bwo uyu muhungu yatunguranye ashyira amafoto hanze yundi mukobwa witwa Annah yemeza neza ko aba bombi batandukanye.

Kuri ubu rero Josiane yamaze gutangaza ko afite umukunzi mushya kandi bameranye neza mu munyenga w’urukundo, ikindi yanatangaje ko haciyemo imyaka 2 aziranye nuyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *