Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo n’umuryango we, Ku isonga mu bitabiriye igitaramo cya Yago PonDat. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat yatunguye benshi cyane mu gitaramo cye cyo kumurika Alubumu ye ya mbere “Suwejo” byumwihariko ku mpano yateguriye ababyeyi be ifite igisobanuro gihambaye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo Umuhanzi akanaba umunyamakuru Yago wamamaye cyane ku muyoboro wa Youtube kuri channel ye yitwa “Yago TV Show” ndetse n’ibindi binyamakuru binyuranye yakoreye nka “TV10, Goodrich TV n’zindi yamuritse Alubumu ye ya mbere yise “SUWEJO”

Ni igitaramo cyabereye mu ihema risanzwe riberamo Ibitaramo bitandukanye bikomeye rya Camp Kigali ndetse kitabirwa n’abakunzi b’umuziki bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burundi, Kenya ndetse n’U Rwanda, Abahanzi batandukanye barimo Akiiri Kirikou wo mu Burundi, Chris Eazy wo mu Rwanda, Niyo Bosco wo mu Rwanda, Bushali n’abandi.

Ku ikubitiro benshi batunguwe kandi banezezwa cyane no kubona Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari uherutse no kugaragaza ko yishimiye ubutumire yahawe na Yago PonDat yageze muri iki gitaramo ndetse n’umuryango we baje gushyigikira umuziki nyarwanda.

Kuwa 21 Ukuboza 2023, Nibwo Minisitiri Dr Utumatwishima yaagaragaje yo yishimiye cyane ubutumire bw’uyu muhanzi. Maze atangaza agira  Ati”Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago.”

Yongeraho Ati ”Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane.”

Si abahanzi kandi gusa bafite amazina akomeye bitabiriye iki gitaramo kuko hari n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Anitha Pendo, Rumaga, Producer David n’abandi bahanzi batari kuri gahunda yo kuririmba nka Alyn Sano n’abandi benshi bagaragaye muri iki gitaramo.

Ni igitaramo cyatangiranye ubwitabire buri ku rwego rwo hasi cyane ku buryo benshi bari batangiye gutekereza ko abantu batakikitabiriye babiretse, Ariko gahoro gahoro niko abantu bagendaga biyongera baje gushyigikira uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat.

Yago w’Imyaka 29 winjiye mu muziki mu mwaka ushize wa 2022, yakoze igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya mbere yise “SUWEJO” kitabirwa n’abarimo Minisitiri w’urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Ni nyuma yuko kandi yegukanye n’ibihembo 2 by’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka mu bihembo bya “Isango na Muzika Awards”

Umwihariko muri iki gitaramo cyo kumurika Alubumu ya mbere ya Yago PonDat yise “SUWEJO Album Launch” wabaye imicurangire yari myiza bigizwemo uruhare na Band ya Symphony Band yari iri kugerageza gukora iyo bwabaga kugirango ngo abahanzi baze kuhanyurana umucyo.

Umushyushyarugamba, Umuvanzi w’umuziki akaba n’umunyamakuru DJ Phil Peter niwe wayoboye iki gitaramo mu muziki mwinshi ugezweho nkuko asanzwe abizwiho hirya no hino mu tubari tunyuranye mu kazi ko kuvangavanga umuziki.

Ku isaha ya saa 12: 40 Pm: Nibwo Phil Peter yakiriye ku rubyiniro umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cy’U Burundi uzwi nka “Double Jay” maze yakirwa n’urufaya rw’amashyi rw’abasanzwe bakunda umuziki we ndetse nawe akongera gusa n’ukanguye abari batangiye gusinzira mu ndirimbo ze zishyushye nka “Quality” yafatanije na Kenny Sol.

Ku isaha ya saa 1: 00 Pm: nibwo hakurikiyeho nanone umuhanzi wo mu Burundi ukunzwe bihambaye mu Rwanda uzwi nka “Akiiri wakoranye indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda nka “Chris Eazy, Kivumbi King n’abandi, Akiiri kirikou akigera ku rubyiniro yabanje gusuhuza abitabiriye igitaramo ndetse abibutsa ko abanyarwanda n’abarundi ari abavandimwe bakwiye gukundana cyane.

Uyu muhanzi kandi yagaragaje icyubahiro aha nyakwigendera Jay Polly wo muri Tuff Gangs ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zirimo “Inshuti Nyazo, 

Nyuma yo gutegereza umwanya munini, Gutegereza byaje gushira maze DJ Phil Peter ku isaha ya saa 1: 15 yakirira umuhanzi nyirizina wateguye igitaramo ariwe “Yago PonDat” maze yinjirira mu ndirimbo yise “True Love”.

Yago yashimiye cyane Dj Phil Peter ndetse n’abahanzi bagiye baha agaciro abahanzi batabarutse barimo Jay Polly ndetse nawe ashyiraho ake maze afata akanya ko kuririmba indirimbo imwe ya buri muhanzi watabarutse amwubaha aribo Mozey Radio wo muri Uganda mu itsinda rya Good Life ndetse na Yvan Buravan.

Yago yaje gusaba abashinwe protocol kumuzanira ababyeyi be ku rubyiniro kugirango abashimire cyane uruhare rwabo mu burere bwe ndetse n’imikurire ye, Yabashimiye cyane ko bamwibarutse bakamwereka urukundo ndetse agakura azirikana,

Yago kandi yageneye ababyeyi be impano idasanzwe ifite ibisobanuro bikomeye cyane kuri we. Iyi mpano Yago yahaye ababyeyi be ni Ifoto y’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame kubw’Icyubahiro ndetse n’agaciro gahambaye baha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Abaterankunga b’iki gitaramo bari “Yago TV Show, Marchal Real Estates Developers , Gorilla Events, ndetse na The Country Inn.

REBA HANO UKO IGITARAMO CYA YAGO CYOSE CYAGENZE.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *