Miliyoni zugera muri enye nirwo rubyiruko mu Rwanda rudafite icyo rukora.

Amakuru Politiki Ubucuruzi

U Rwanda rwagiye rushyiraho porogaramu zitandukanye zigamije kugabanya ubukene zuzuzanya n’izo ku rwego ariko haracyari umubare munini w’abaturage barwo bakennye n’abakennye cyane.

Ingamba zo kugabanya ubukene zavuzwe muri porogaramu z’igihugu zirimo Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n’izo ku rwego mpuzamhanga nk’Intego z’Ikinyagihumbi naho kuri ubu ni Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda 2063.

Uko imyaka yagiye ishira ni ko habayeho impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko bigaragarira ku kuba icyizere cyo kubaho cyaravuye ku myaka 51,2 mu 2002 ikaba 64,5 mu 2021 na 69,6 mu 2022.

Ubukene bwaragabanutse buva ku ijanisha rya 60,4 mu 2000 bugera kuri 38,2 mu 2017 mu gihe ubukene bukabije bwagabanutse bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk’iki.

Kugabanya ubukene biracyari imwe mu nkingi z’icyerekezo cy’u Rwanda 2050 ndetse igihugu gifite intumbero yo guhindura imibereho y’abagituye harandurwa ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2024 (NST1).

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13.

Isesengura ry’ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n’ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by’ababaruwe.

Ibice by’icyaro ni byo bifite umubare munini w’abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% mu mijyi.

Ku rwego rw’Intara, iy’Iburengerazuba n’Amajyepfo zinganya ijanisha ry’abakennye (35), mu gihe Iburasirazuba habarurwa 34,6% na ho mu Mujyi wa Kigali bakaba 9,5%.

Ibyavuye muri iri barura bitandukanye n’ibyo mu yaribanjirije kuko mu 2012 Intara z’Iburengerazuba n’Iburasirazuba ni zo zari zikennye cyane n’ijanisha rya 42% kuri buri ntara.

Ku rwego rw’Uturere, Gisagara, Nyanza, Rutsiro, Nyamagabe, Ngororero, Nyaruguru, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma [dufite ibice binini by’icyaro] dufite abaturage bari mu bukene ku ijanisha riri hagati ya 37 na 45.

Uturere turimo Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Burera, Karongi, Kirehe, Nyabihu, Kayonza na Ruhango dufite ijanisha ry’abakene riri hagati ya 32 na 36. Utundi turimo Rulindo, Muhanga, Rwamagana, Musanze na Gakenke turi munsi ya 30% by’igipimo cy’ubukene.

Mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro ifite igipimo cy’ubukene kiri hasi (6,7%) igakurikirwa na Nyarugenge (9%) na Gasabo (11,1%).

Ibisubizo by’ibarura ku bijyanye n’ubukene bigera no ku rwego rw’umurenge. Abaturage bakennye cyane ni abo mu Mirenge ya Muhanda (Ngororero), Gishubi (Gisagara), Nkombo (Rusizi), Cyanzarwe (Rubavu), Busasamana (Rubavu), Nkomane (Nyamagabe), Rusebeya (Rutsiro), Jarama (Ngoma) na Butare (Rusizi).

Abakennye byo mu rugero ni abo mu Mirenge ya Niboye (Kicukiro), Rwezamenyo (Nyarugenge), Nyarugunga (Kicukiro), Kicukiro (Kicukiro), Kacyiru (Gasabo), Kimironko (Gasabo), Gikondo (Kicukiro), Kimihurura (Gasabo), Muhima (Nyarugenge) na Nyarugenge (Nyarugenge).

Imirenge ikennye cyane ni iyo mu turere tugaragaramo ubukene bwo ku rwego rwo hejuru mu Ntara y’Iburengerazuba, Iburasirazuba n’Amajyepfo mu gihe ikennye byoroheje ari iyo mu Mujyi wa Kigali.

Mu biranga abakene nk’uko ibarura ryabigaragaje harimo kuba batuye mu nzu zubakishije cynagwa zisakaje ibikoresho bidakomeye, bize amashuri abanza yonyine cyangwa batarigeze bagera mu ishuri.

Ni abantu bagwiriyemo abapfakaye, abatandukanye n’abo bashakanye cyangwa abo mu ngo zirangwamo amakimbirane. Muri izi ngo z’abakene internet ntiharangwa kandi usanga benezo byabyara abana benshi.

Abazigize bakora imirimo y’ubuhinzi budatanga umusaruro ufatika, bafite ubumenyi buciriritse kandi bahora bimuka bashakisha ubuzima.

Abari mu cyiciro cy’imyaka 30-44 ni bo benshi mu bakene aho Ikigo cy’Ibarurishamibare kivuga ko bishobora kuba biterwa n’uko ari bwo benshi baba batangiye gushing ingo.

Iri barura kandi ryerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga ko ari abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru. Muri abo abafite akazi ni 45,9%.

Ku rwego rw’Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *