Menya impinduka Shema Fabrice agarukanye muri AS Kigali, nyuma yuko yari yarayivuyemo.

Amakuru Imikino

Uwahoze ari umuyobozi wa AS Kigali Shema Fabrice, yatangaje ko yagarutse muri iyi kipe aho yavuze ko igomba kwisubiza icyubahiro cya yo nkuko yari igisanganwe.

Mu kwezi kwa gatandatu 2023, Shema Fabrice, yasezeye ku mwanya wo kuyobora AS Kigali, kubera ko Umujyi wa Kigali wari uyifite mu nshingano, utumvikanaga nawe uko iyi kipe igomba kubaho.

Ku munsi w’ejo ubwo AS Kigali yasezereraga Etincelles FC, iyitsinze ibitego 3-0, Shema Fabrice yaciye amarenga yo kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe. Yabwiye abakinnyi ko bagiye gushyiramo imbaraga zose cyane cyane muri iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse n’imikino yo kwishyura ya shampiyona yuyu mwaka wa 2023-24.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko mushonje muhishiwe, ariko hari izindi mbaraga tugiye kuzana ku buryo imikino yo kwishyura yacu izaba yoroshye cyane.”

Yakomeje agira ati “Igikombe cy’Amahoro tumaze imyaka twarakigize icyacu, uyu munsi dushobora kongera kugaragaza ko ku mukino wa nyuma ari ho tubarizwa no kugitwara birashoboka, dushyire hamwe imbaraga kuko tugiye gukorana, mu mezi 6 ntabwo twabashije gukorana namwe, ariko tugiye no gushyiramo imbaraga ikipe ya AS Kiali yongere izamuke, abatoza turaza kuganira ndetse namwe bakinnyi turebe aho dukosora kandi ni vuba, batwitege.”

Kuva Shema Fabrice, yava muri AS Kigali, iyi kipe yasubiye inyuma ku buryo bugaragara, ihura n’ikibazo cy’amikoro ku buryo iyi kipe yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya 2023-24, iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15.

Kuri ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, iyoboye n’amanota 33, Police FC niya kabiri n’amanota 31, Musanze FC niya gatatu n’amanota 29, Rayon Sports ku mwanya wa kane n’amanota 27, mugihe iyi AS Kigali ari iya 15 n’amanota 15 mu makipe 16 akina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Shema Fabrice yaciye amarenga ko yagarutse muri AS Kigali, atangaza n’impinduramatwara azanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *