Menya iby’amashusho ya Keza Nabrizza uri murukundo na Niyo Bosco, yateje impagarara.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Umuhanzi Niyo Bosco yahatiwe gusiba amashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, amugaragaza ari gusangira n’umukobwa bakundana.

Uyu mukobwa witwa Keza Nabrizza bivugwa ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ibihangano bye.

Aya makuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’ejo hashize tariki 16 Mutarama 2024, nyuma y’uko uyu muhanzi asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, amashusho ari gusangira n’uyu mukobwa.

Ni amashusho uyu muhanzi yaherekesheje amagambo agaragaza urwo akunda uyu mukobwa, na we abinyujije ahatangirwa ibitekerezo aca amarenga yuko yihebeye uyu musore.

Icyakora mu minota mike Niyo Bosco yari amaze gusiba aya mashusho. Nyuma yo gusibwa kw’aya mashusho, abantu benshi bakomeje kwibaza icyatumye ayasiba.

Amakuru atugeraho avuga ko ari abashinzwe kureberera inyungu ze aribo (Kikac Music) bahisemo ko ayo mashusho ayakuraho.

Niyo Bosco, yamamaye mu ndirimbo nka; Ubigenza Ute, Piyapuresha, Urugi, Babiloni, Ibanga n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muhanzi ari mu maboko ya (Kikac Music), inzu isanzwe ireberera inyungu z’abahanzi, ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza.

Niyo Bosco yagiye muri Kikac Music, nyuma yuko yari amaze igihe kinini ntabihangano ashyira hanze, aho yari amaze gutandukana na companyi yamifashaga ariyo (MIE Empire) ya Murindahabi Irene.

Nyuma yuko rero uyu muhanzi yinjiye munzu ya Kikac Music, amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise ‘Eminado‘, akaba yaranateguje Ep (Extended Play) yise ‘New Chapter’.

Kuri ubu uyu musore ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi yitwa Keza Nabrizza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *