Meddy na Diamond basobanuye impamvu bongeye kubura mu bukwe bwa The Ben.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Meddy na Diamond Platnumz bari bitezwe cyane mu bukwe bwa The Ben na Pamella bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 ntibabonetse bakoresheje ubutumwa bifashishije umuyoboro w’ikoranabuhanga.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Mu muhango wabereye mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jésus Christ, ruherereye ahazwi nko ku Irebero mu Karere ka Kicukiro mu ma saha y’igicamunsi. Mu muhango witabiriwe n’inshuti, imiryango baturutse hirya no hino ku Isi byumwihariko muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi hatandukanye.

Nyuma y’imihango yo gesezerana imbere y’Imana yayobowe na Pasiteri , Gataha Straton usanzwe ahagarariye itorero Eglise Vivante Rwanda hakurikiyeho umuhango wo kwakira abatumiwe wabereye muri Kigali Convention Center, Muri ubu bukwe umuhanzi The Ben yari agaragiwe ba mugenzi we batangiranye umuziki Tom Close uri no mu bamufashije byinshi atangira umuziki, naho Pamella Uwicyeza agaragirwa n’umuvandimwe we Hilton Sonia.

Benshi mu bitabiriye ubu bukwe ndetse n’ababukurikiraniye ku ikoranabuhanga bibajije impamvu yatumye Umuhanzi Meddy usanzwe ufatwa nk’umuvandimwe wa hafi wa The Ben yaba yongeye kutaboneka mu birori by’ubukwe bwa mugenzi we.

Abinyujije mu mashusho Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yageneye ubutumwa bwo kwisegura kuri The Ben ku kuba atabonetse ku nshuro ya kabiri mu bukwe bwe avuga ko yahuye n’inzitizi yatumye ataboneka Yagize Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamela turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.

Undi muhanzi wari witezwe utabonetse ni Diamond Platnumz wo muri Tanzania nawe watanze ubutumwa bwo kwisegura kuri The Ben na Pamela ndetse akabifuriza kuzagira urugo rwiza no kwibaruka kobwa na hungu.

Ubukwe bwa The Ben bwitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda ndetse n’abandi barimo Ommy Dimpoz wanahaye impano ihambaye urugo rwa The Ben y’ubutaka bwo afite iwabo muri Zanzibar.

Ubukwe bwa The Ben na Pamella bwaranzwe lkandi n’imbyino za Kinyarwanda bigizwemo uruhare n’Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi mu bukwe. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi barimo Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamela babaririmbira indirimbo ye yitwa “Rahira” yasohoye mu myaka 13 ayikoranye na Liza Kamikazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *