Mbere yuko u Rwanda rukina na DR Congo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, yabasabye gutsinda.

Amakuru Imikino

CG Dan Munyza, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, mbere yo gukina DR Congo, yibukije abakinnyi b’ikipe y’igihugu ko bagomba gushaka intsinzi kuko umukino wo bawuzi.

Byabaye mbere y’umukino wa kabiri w’igikombe cy’Afurika cya Handball kirimo kubera mu Misiri kuva tariki ya 17 Mutarama 2024, aho u Rwanda rugiye gukina na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Dan Munyuza, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, akaba yasuye ikipe y’igihugu mbere y’uko uyu mukino uba, abibutsa ko kuba baravuye mu Rwanda ari uko umukino bawuzi, igisigaye ari ugushaka intsinzi.

Yagize ati “Ibyo kuza mu marushanwa byo mwaraje kandi umukino murawuzi, igisigaye ni ugutsinda kandi dushyigikiye ko mutsinda.” Yakomeje kandi abibutsa ko bagomba kumenya ko abanyarwanda aho bari hose babashyigikiye cyane.

Yagize ati “Iyo ikipe y’igihugu yaserukiye igihugu, abanyarwanda bari hanze y’igihugu, yaba abari mu gihugu baba babashyigikiye kandi babifuriza gutsinda, baba babari inyuma.”

Yanababwiye ko umukino batsinzwemo na Cape Verde yawurebye abasaba gukosora amakosa yawugaragayemo, anabinutsa ko n’indi mikino bazakina azayireba kandi hari n’abanyarwanda baba Cairo bazaza kubashyigikira.

U Rwanda rugiye gukina umukino wa 2 mu itsinda A na DR Congo, ni mu gihe ruzasoza ku Cyumweru rukina Zambia, ni mu mikino y’igikombe cy’Afrika ya Handball iri kubera mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *