Mohamed Wade, umutoza wa Rayon Sports yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abakinnyi b’Abagande bataragaruka muri iyi kipe, kandi ko uretse na bo nta n’undi mukinnyi bafitanye ikibazo.
Ibi bibaye nyuma y’uko Rayon Sports imaze ibyumweru bisaga 3 ikora imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, igomba gutangira uyu munsi ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, abakinnyi batatu b’Abagande bakinira iyi kipe batarayigaragaramo.
Muri abo bakinnyi harimo ba rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale ntabwo baratangira imyitozo muri Rayon Sports aho bavuga ko babuze itike ibakura muri Uganda ngo bagaruke mu Rwanda.
Bavuga ko basabye iticye ubuyobozi bwa Rayon Sports bubabwira ko bakwitegera bagaruka cyane ko bagiye nta ruhushya bikaba bitari no mu masezerano bafitanye.
Umunya-Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade abajijwe niba atari imbogamizi gutangira Shampiyona adafite aba bakinnyi, yavuze ko kuri we abakinnyi bose bangana nta mukinnyi kamara mu ikipe ye, agomba kwita kubo afite.
Yagize ati “Njye nta mukinnyi w’icyamamare ngira, nta mukinnyi kamara ngira, abakinnyi bose barangana. Ngiye gukinisha abakinnyi mbona, ntabwo najya kwita ku bakinnyi ntarimo kubona, ngomba gukomeza kwita ku bakinnyi ndi kumwe na bo, ngomba gukomeza kwita ku ikipe yanjye, nibagaruka mu kazi nabo bazakina.”
Uyu mutoza abajijwe niba hari ikibazo yaba afitanye n’aba bakinnyi akaba ari yo mpamvu batinze kuza, yavuze ko ntacyo ndetse ko atari umutoza wagirana ibibazo n’abakinnyi.
Yagize ati “Njyewe ntabwo ndi umutoza ugirana ibibazo n’abakinnyi, kuva nagera hano nta mukinnyi n’umwe turagirana ikibazo, ntabwo ndi umuntu wagirana ikibazo n’abakinnyi kuko buri gihe mba ku ruhande rw’abakinnyi banjye, nta kibazo mfitanye na bo, nta makuru ya bo mfite.”
Imikino yo kwishyura ya Shampiyona ugiye gutangira Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, irasubukura imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, ikina na Gasogi United saa 18h00’ kuri Kigali Pele Stadium.