M Irene yasubije abanyamakuru b’i Burundi bamwishyizemo.

Amakuru Imyidagaduro

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Irene Murindahabi, yasubije abanyamakuru b’i Burundi biganjemo abakoresha umuyoboro wa YouTube bamwijunditse, bavuga ko yabahemukiye nyuma y’igitaramo cya Vestine na Dorcas.

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baherutse gukorera igitaramo I Burundi. N’igitaramo kitabiriwe cyane n’ubwo mbere y’uko kiba byabanje kugorana.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023, cyakurikiwe n’inkuru z’abanyamakuru b’i Burundi bariraga ayo kwarika bavuga ko Murindahabi Irene, yasibishije amashusho bari bafashe muri iki gitaramo yari yashyizwe kuri shene zabo za YouTube.

Irene yasobanuye icyatumye ayo mashusho asibwa, yemeza ko nta rwango yabikoranye ahubwo barenze ku mabwiriza yari yabahaye mu kiganiro yari yabanje kugirana n’itangazamakuru ry’i Burundi mbere yuko igitaramo kiba.

Yagize ati “Impamvu hari shene za YouTube z’i Burundi zarezwe (Strike), zibakuzaho amashusho y’igitaramo bari bashyizeho n’uko barenze ku mabwiriza. Abibuka neza mu kiganiro n’itangazamakuru twababwiye ko mutari bufate igitaramo ngo mugishyire kuri YouTube.”

“Ntaho byari bihuriye n’urwango. Abantu mwababaye rwose mwihangane n’undi wese uzabikora nzabimukuzaho mutagira ngo ndanabasaba imbabazi, muba muri kunyicira akazi.”

Yongeyeho ko bari bakwiye kubaha ibihangano by’abahanzi kugira ngo ejo nibakenera gukora ibintu byiza batazagorwa n’uko byafashwe nabi mbere. Ati “nta rundi rwango rwose turabakunda, imipaka n’ifunguka tuzaza kubasura rwose nta kibazo Abarundi ni inshuti zacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *