Lt Col Simon Kabera yahumurije abanyarwanda ko batagomba guterwa ubwoba n’amagambo atera ubwoba igihugu.

Amakuru Politiki

Lt Col Simon Kabera, umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda aho bari bakwiriye kumva batekanye ndetse bagakomeza imirimo yabo, ntibakurwe umutima n’amagambo atera ubwoba igihugu kuko ingabo zacyo ziteguye kandi zidakangwa n’ibivuzwe byose kuko zanyuze muri byinshi bikomeye.

Ibi bitangajwe nyuma yuko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, mu minsi ishize ubwo yari ku kibuga cyitiriwe Sainte Therese i Kinshasa tariki 18 Ukuboza 2023, yiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya kabiri yanatorewe, yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda, mu gihe Umutwe witwaje Intwaro wa M23 warasa mu Mujyi wa Goma.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya DR Congo mu mbwirwaruhame nyinshi yavuze mu mwaka wa 2023, yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda bazarugira intara ya 27 ya RDC.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro Ijabo cya RBA, cyabaye uyu munsi tariki 2 Mutarama 2024, yavuze ko igihugu gitekanye ndetse Ingabo z’u Rwanda zidateze gukangwa n’amagambo atera ubwoba kuko zifite ubushobozi buhagije bwo kurinda umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Lt Col Simon Kabera, yagize ati “Abayobozi basanzwe bavuga imvugo itera ubwoba igihugu cy’u Rwanda ariko nongere ngaruke ku byo navuze mbere y’uko igihugu cy’u Rwanda kirinzwe, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage bose. Icya kabiri, ibyo twanyuzemo, ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage. Nkababwira nti nibasinzire batekane.”

Izina Simon Kabera, ryumvikana cyane mu matwi y’abakurikiranira hafi indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko abazi indirimbo ‘Mfashe Inanga’ izwi na benshi cyane, akaba ari we wayiririmbye.

Tariki 08 Kamena 2023, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nibwo bwashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *