Kuva mu myaka ibiri kugeza magingo aya, U Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 13.

Amakuru Politiki Ubuzima

Nyuma y’ikibazo cy’umutekano gikomeje kumvikana muri Lepubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera intambara z’urudaca byumwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu U Rwanda rwemeje ko rwakiriye zimwe mu mpunzi z’iki gihugu.

Amakuru ahari avuga ko impunzi zikabakaba mu bihumbi 13 nizo Igihugu cy’U Rwanda kimaze kwakira muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, Izi mpunzi ziganjemo izo muri Kivu y’Amajyaruguru, zatangiye guhungira mu Rwanda ku bwinshi guhera mu ntangiriro za 2022 ubwo imirwano yuburaga umutwe hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Muri rusange kuva muri iyo myaka ibiri ishize kugeza magingo aya, Imibare yatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi yagaragaje ko u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’abanye-Congo 13,797. Muri iyi gahunda hari impunzi zigiye koherezwa mu nkambi zirimo iy’agateganyo ya Nkamira icumbikiye abasaga 5,526, iya Mahama irimo impunzi zisaga 6,074, Iya Kiziba hoherejwe impunzi nshya z’abanye-Congo 1,123, Kigeme ni 66, Mugombwa irimo abagera kuri 43 ndetse na Nyabiheke hoherejwe impunzi nshya zisaga 786.

Impunzi nyinshi z’Abanyekongo zahungiye mu gihugu cy’U Rwanda nyuma yuko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarangwagamo imidugararo ndetse n’intambara zodashira kugeza iyi saha, Ndetse ahanini ugasanga abenshi ni abatototezwaga ahanini bazira ko bavuga Ikinyarwanda cyane cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, Aho na Loni yagiye yihanangiriza Leta ya Congo igaragaza ko ibyo Abatutsi bakorerwa muri icyo gihugu biganisha kuri Jenoside

Gahunda kandi yo gufasha ndetse no kwakira impunzi zivuye mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Congo U Rwanda ruyitabira, Nyuma yuko ibihugu byombi byanagiranye ibiganiro muri Gicurasi umwaka ushize bigamije gucyura impunzi za Congo zari zimaze igihe mu Rwanda mu gihe Congo yashakaga kuzihakana, Izi mpunzi z’abanye Congo zimaze igihe kinini mu Rwanda zisaga ibihumbi 80 .

Kugeza n’iyi saha abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye hariya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baracyari gutotezwa umunsi ku wundi bityo tukaba twavuga ko ingamba zari zashyizweho muri ibyo biganiro zitashyizwe mu bikorwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *