Koreya ya Ruguru yarashe misile ya Ballistic kuri Koreya y’Epfo.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yavuze ko Koreya ya Ruguru yayirasheho igisasu cya Misile yo mu bwoko bwa ballistique mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

Nk’uko DW yabitangaje, ngo misile yo muri Koreya ya ruguru yamanutse mu nyanja y’Ubuyapani yahawe icyerecyezo cyo mu mujyi wa Pyongyang. Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko Ku cyumweru, ingabo za Koreya ya Ruguru zarashe misile ku nkombe z’iburasirazuba bwa Koreya yepfo no ku Nyanja ibahuza n’ubuyapani.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza uburebure bw’urugendo iyo misile yagenze, ariko abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubuyapani bavuze ko iyo Missile ari iyo mu bwoko bwa ballistique cyarashwe kiva muri Koreya ya Ruguru kikagwa ku butaka bwa Koreya yepfo.

Iyi Missile irashwe ku nshuro ya mbere kuva Pyongyang yagerageza misile ya Hwasong-18 hagati mu Kuboza, Ubusanzwe Misile z’ingufu zo mu bwoko bwa ballistique zagenewe kuraswa ku mugabane wa Amerika kandi nizo ntwaro ndende mu bihugu bya Koreya ya Ruguru na Koreya Yepfo.

Kurasa misile bije nyuma yuko Koreya ya Ruguru nubundi yari imaze iminsi irasa ibisasu byinshi mu myitozo no gusuzuma intwaro zayo yegereye umupaka utavugwaho rumwe ku kirwa cyiyihuza na Koreya yepfo, Ubushyamirane hagati y’abaturanyi bombi bwiyongereye nyuma y’uko Pyongyang yohereje icyogajuru cy’ubutasi bwa gisirikare mu Gushyingo kandi ikiyemeza kwagura intwaro zayo za kirimbuzi.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *