Kimenyi Yves yasabye anakwa Miss Muyango Claudine, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi. {Amafoto}

Amakuru Imikino Imyidagaduro

Umukinnyi wa AS Kigali, Kimenyi Yves yasabye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024, Yasabye anakwa Uwase Muyango Claudine mu muhango uri kubera mu Karere ka Gasabo mu murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden.

KIMENYI Yves na MUYANGO Uwase bakoze imihango yo gusaba no gukwa, Nyuma yuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, Bari bakoze imuhango yo gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye ku gisozi, Kimenyi Yves yambariwe na bamwe mu bakinnyi bakinana n’abo bakinanye nawe mu myaka yatambutse mu makipe atandukanye kandi akomeye hano mu Rwanda utibagiwe ikipe y’igihugu Amavubi.

Ni ubukwe mu byukuri wabonaga ko bwateguwe neza cyane ndetse bwitabiriwe ku rwego rwo hejuru, n’ibyamamare muri ruhago ndetse no mu myidagaduro yo mu Rwanda muri rusange ubwo ni ku ruhande rwa Muyango wanabaye “Miss Photogenic” mu mwaka wa 2019.

Tubabwire ko Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2019, Umunyezamu Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, Ndetse kuri ubu akaba akinira AS Kigali.

Muri rusange Kimenyi Yves na Muyango bamaze imyaka isaga 5 bari mu munyenga w’Urukundo, Kimenyi yaje kwambika impeta Umukunzi we Muyango y’integuza y’ubukwe muri Gashyantare 2021, Ikindi gisa n’umugisha mu mibanire y’aba bombi ni uko muri Kanama 2021, Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Muri ubu bukwe kandi umuhanzi w’umunyabigwi, Mariya Yohani ni we waririmbiye umugeni mu gihe cyo guhamagarwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *