Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza habereye impanuka itunguranye y’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye igakongoka.
Amakuru avuga ko iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro bitunguranye, Ubwo yari itwaye abana bato ku ishuri ariko ngo Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi y’umuriro ikaza gutabara nta muntu urahasiga ubuzima ariko ngo imodoka yo yamaze kwangirika mu buryo buhambaye nk’uko byatangajwe na SP Slyvestre TWAJAMAHORO umuvugizi mukuru.
Amakuru yatanzwe na SP TWAJAMAHORO avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yabaye maso cyane ndetse akihutirwa kuyisohokamo n’abana yari atwaye mu gihe yari akibona umwotsi bityo ikaza gushya batakiyirimo.
SP Twajamahoro Ati “Uwari utwaye iyi modoka avuga ko ibyangiritse bifite agaciro kangana na 45,000,000Frw kandi imodoka yari ifite ubwishingizi”, SP TWAJAMAHORO avuga ko hataramenyekana icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko harakekwa ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya, ariko ko bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima, ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘Controle Techinique’, kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.