Kigali : Hagiye kubakwa inyubako ya rurangiza izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu.

Amakuru Imikino Utuntu n'Utundi

Mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa indi nyubako yo gufasha mu bijyanye n’imyidagaduro ikunganira BK Arena yari isanzwe ikorerwamo ibi bikorwa ariko ikagora benshi mu buryo bw’Ubushobozi.

Iyi nyubako igiye kubakwa ngo ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino ikinirwa imbere mu nzu bityo ikazafasha abakina indi mikino itandukanye n’umukino w’umupira w’amaguru n’indi yose yari imenyerewe mu Rwanda. Ibi kandi bigiye gukorwa mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, bizafasha mu bwisanzure bw’abanyarwanda.

Kimwe mu bibazo usanga cyane bigora imwe mu mikino y’amaboko cyane ikinirwa mu nzu (indoor games), harimo n’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, nk’aho wasanganga imikino myinshi ikinirwa hanze nyamara yaragenewe gukinirwa mu nzu, bityo bigatuma abakinnyi badatanga umusaruro ukwiriye, kuri ubu hagiye kuzura indi nyubako y’imikino yo mu nzu, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1.200 bicaye neza.

Nyuma yo gusanga inyubako y’imyidagaduro ya Kigali BK Arena ndetse na Intare Arena zigora benshi mu buryo bw’amikoro, Mu Rwanda hari kubakwa inyubako yubatswe n’ikigo cy’amashuri cya École Belge de Kigali giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gisozi aho iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira imikino 5 itandukanye irimo Basketball,Volleyball, Netball, Handball ndetse n’umupira w’amaguru wo mu nzu (Futsal/football en salle).

Ikindi ngo ni inyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 1200 bose bazaba babasha gukurikirana imikino bicaye neza batabyiganwa ndetse n’abandi bahagaze, Amakuru avuga ko iyi nyubako ubu imirimo yo kuyubaka irimbanyije ndetse ko igeze ku musozo kuko hari gukorwa imirimo ya nyuma.

Ntagihindutse muri Gashyantare iyi nzu izaba yatangiye kwakira imikino itandukanye nyuma yuko izaba yararangiye gutungwanywa, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (Director of Administration and Finance) muri École Belge de Kigali, Nkurunziza Gustave yadutangarije ko intego nyamukuru yatumye bubaka iyi nzu igezweho y’imikino,

kwari ugushakira ahantu heza abana babo bakorera siporo ariko no gufasha sosiyete cyane urubyiruko kubona igikorwa remezo kigezweho bakareka gukinira ku bibuga bitujuje ubuziranenge dore ko ngo ari byo binabatera imvune ugasanga basoje gukina igitaraganya.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize Ati “Ubu tugeze kuri 80%, turi mu mirimo ya nyuma ndetse bitarenze muri Gashyantare amarushanwa n’imikino itandukanye bizahabwa ikaze hano ndetse n’abana bacu ubu ntabwo bazongera gukorera siporo ku zuba kuko ntabwo bijyezweho”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *