“Kigali Boss Babes” Yigaramye ibyo kuba yicuruza benshi bayitekerezaho.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Itsinda rya Kigali Boss Babes rigizwe n’abakobwa 6 ryavuye imuzi ibibazo byose bijya bibibazwaho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 28 Ukuboza 2023 giteguriza igitaramo cyabo.

Bimwe muri ibibazo birimo n’ibyakazi bakora gatuma bafatwa nk’abanyamafaranga, Maze umunyamakuru umwe abajije niba baba bakora ubucuruzi bw’imibiri yabo buzwi nk’uburaya bugurisha Uwitwa Aliah Cool ntiyabyishimiye ku buryo yasubije nabi umunyamakuru wari ukibajije.

Ubusanzwe “Kigali Boss Babes” yafunguye amarembo ahagana muri uyu mwaka wa 2023 turi gusoza ikaba igizwe na Isimbi Alliance {Alliah Cool}, Danis Christella Igeno Uwase {Iam Christella}, Bigirumfura Ladouce {Queen Douce}, Ishimwe Alice {Alice La Boss}, Gashema Sylvie ndetse na Camille Yvette.

Ni kenshi uzasanga abantu batandukanye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda banakoresha imbuga nkoranyambaga batavuga rumwe kuri aba bakobwa ahanini kubera uburo bagaragara, Bamwe bemeza ko amafaranga bafite n’uburyo babayeho mu buzima buhenze bishishoboka ko haba harimo abicuruza.

Uwitwa MUHIRE Jason mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane mbere yuko bakora igitaramo cyabi bise “Black Elegance Party” kizanamurikirwamo firime yakozwe ku buzima bwabo muri rusange bwa buri munsi,

Ati “Nshaka kubabaza, muri abakobwa beza kandi b’ikimero, basa neza, Ariko mukeneye n’amafaranga, ni ukuvuga ngo umugabo ushobora kuba yagukenera kubera ko uri umukobwa mwiza, umugabo wakenera kugira ngo muhure, bisaba iki? “

Muri iki kiganiro “Kigali Boss Babes” bibanze ku gusobanura ibijyanye n’imitegurire y’igitaramo cyabo bise “Black Elegance Party’ kizamurikirwamo filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi {Reality TV Show}.

Alliah Cool yabanje gufata ijambo avuga ko icyo kibazo ari Christella ugomba kugisubiza, Undi nawe atazuyaje yahise agira ati “Kandi mpari nicaye aha? Nituva hano uze tuvugane!” Umunyamakuru yahise yongera abaza niba umugabo wese ushaka Christella yamubona, Alliah Cool yahise agira ati “Icyo nanjye nka mukuru we ndakimusubirizaza, iyubahe wubahe n’abagore bakuri imbere.”

Itsinda rya “Kigali Boss Babes” rigizwe n’abagore bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafaranga atubutse no kubaho ubuzima buhenze, aho ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara batembereye mu mijyi ikomeye, bagenda mu modoka zihagazeho, abandi bataha mu nzu zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.

Ikindi benshi muri aba bagore bazwiho ni uko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro, kuko harimo abakinnyi ba sinema, abamurika imideli n’abandi, Ni abantu bamaranye igihe kinini, ndetse iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko aba batangiye kumenyana ari inkumi, bagenda bazamukana none uyu munsi bafatwa nk’abarigwije, ari na byo byatumye bishyira hamwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *