Khadime Ndiaye, Umunyezamu mushya wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda.

Amakuru Imikino

Khadime Ndiaye, Umunyezamu mushya wa Rayon Sports w’Umunya Senegal w’imyaka 27 akaba yarahoze ari umunyezamu wa Génération Foot & Guédiawaye FC, yageze mu Rwanda gusinyisha Rayon Sports.

Uyu musore w’umunya Senegal yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, Aho aje kumvikana na Rayon Sports kugirango basinyane amasezerano y’imikoranire azatange umusanzu we mu gice cya kabiri cya Shampiyona mu mikino yo kwishyura.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yiyubatse cyane yitegura imikino y’ikiciro cya kabiri cya Shampiyona y’ U Rwanda “Rwanda Primus National League” mu mikino yo kwishyura, Aho izahita icakirana na Gasogi United mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, Saa 18h00, Umukino wavugishe amagambo bamwe mu bayobozi b’amakipe yombi.

Ni mu gihe kandi muri Shampiyona y’ U Rwanda hagiye kubamo amavugurura, Aho guhera mu mwaka w’imikino utaha, umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda uziyongera, ababanza mu kibuga bakaba umunani muri 12 buri kipe ikazaba yemerewe kugira.

Rayon Sports kandi izanye umunyezamu mushya nyuma yo kwirukana umutoza wayo w’Abazamu mu itangazo ryayo yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari twitter, Aho yamushimiye ubwitange yagaragaje mu gihe yamaranye nayo.

Iri tangazo ryagiraga riti “Uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w’abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere.”

Uyu mutoza witwa Samuel Mujabi Kawalya yatoje amakipe nka Mbarara City, Express, Tooro United na Gaddafi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Uyu mumutoza w’Umugande yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2023, akaba yarayitoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *