Kenya: Abahagarikiwe kubyara burundu bahawe arenga miliyoni 20.

Amakuru Ubuzima

Muri Kenya hari kuvugwa inkuru y’abagore bane bagiye guhabwa amadorari 20,000 kuri buri muntu – Ni ukuvuga ni amafaranga arenga miliyoni 20 z’amanyarwanda aba babyeyi bane bazahabwa mu gihe cya vuba aha nkuko urukiko rukuru rwa Kenya rwabitegetse.

Ubundi aya mafaranga byagenze gute ngo bayatsindire?
Aba bagore uko ari bane bagiye kwamuganga mu bihe bitandukanye, aho babaga bagiye kubyara mu bitaro bizwi muri iki gihugu cya Kenya byitwa Pumwani, aho aba bagore bose ubusanzwe babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, Noneho aba bagore bose bisanze abaganga baramaze gufunga urubyaro rwabo burundi , Ibintu byakozwe aba bagore batabizi ngo babyemere cyangwa babyange.

Pumwani to be expanded to a 450-bed capacity hospital - Sonko » Capital News

Hari uwitwa Jose (Amazina ye twayahinduye kubw’umutekano we) hari hashize iminsi umugabo we yitabye Imana ahitanywe na SIDA yasize Jose (Umugore we) atwite, Rero Jose utazi gusoma no kwandika, yagiyeyo basoje yabyaye, Umuganga amuzanira urupapuro amubwira ko yasinya ngo kugira ngo azajye abona inkunga irimo amafunguro yo kugaburira umwana ku buntu. Jose yarabyemeye asinya kuri urwo rupapuro.

Undi witwa Marita na Mutoni (Amazina yabo twayahinduye) nabo nuko byabagendekeye nabo bahawe urwo rupapuro bizezwa ko nibasinya bazajya bahabwa amafunguro yo kugaburira abana babo ngo ntibatabikora ntago bazabasha kubona iyo nkunga, Nabo nta kuzuyaza barabyemeye bashyira umukono kuri urwo rupapuro.

Gusa nubwo basabwagwa gusinya Ritha we ntago ariko byagenze kuko we ntago bamuhaye aho asinya ahubwo yaje kwisanga barahagaritse urubyaro rwe.
Uru rubanza rukaba rwari rumaze imyaka igera ku icyenda baburana n’ubuyobozi bw’ibi bitaro. Kuwa 4 Nyakanga 2023, nibwo urubanza rwasojwe hategetswe ko ibitaro bigomba kwishyura $20,000 kuri buri muntu kubera ihohoterwa bakorewe mu buryo batazi.

Aya mafaranga n’ababigizemo uruhare bahagariwe n’ibi bitaro bya Pumwani Hospital.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *