Kenny Sol yatangaje uwamuhuje n’umugore we bitegura kwibaruka umwana.

Amakuru Imyidagaduro

Rusanganwa Norbert, wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, yatangaje ko mushiki we ari we wamuhuje n’umugore we, avuga ko yitegura kubyarana nawe.

Uyu mugabo umaze kwigaririra imitima ya benshi abikesha impano ye yo kuririmba, yamenyekanye mundirimbo nka; Joli, Ikinyafu yakoranye Bruce Melodie, Telimometa yakoranye na Philpeter, n’izindi zigiye zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yatangaje ko mushiki we bavukana, ariwe wamuhuje n’umugore we witwa, Kunda Alliance, basezeranya mu mategeko nk’umugore n’umugabo, bakaba bitegura no kwibaruka umwana.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Yagize ati “Mfite amatsiko y’umuntu uzankomokaho uko azaba ateye n’uko azaba ameze.”

Kenny sol n’umugore we, Kunda Alliance Yvette baritegura kwibaruka imfura.

Yavuze ko yifuza umwana ufite uburere. Ati “Umwana wanjye agomba kwiga neza ku buryo azajya abona Se kuri televiziyo, akabona atari sagihobe.”

Mu minsi mike ishize uyu muhanzi yanashyize hanze indirimbo nshyanshya yise “two in one”, mu mashusho yiyo ndirimbo hakaba hagaragaramo umugore we Kunda Alliance. Mwayireba ku rubuga rwa YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *