Kenny Sol yasubije abibaza niba azajya gutura muri Canada koko.

Amakuru Imyidagaduro

Rusanganwa Norbert, umuhanzi Nyarwanda wamamaye kw’izina rya Kenny Sol, yamaze impungenge abakunzi be ndetse n’abandi bakomeje kw’ibaza niba we n’umugore we bazajya gutura ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, abikesha ibihangano bye (indirimbo) zikunzwe na benshi harimo nka; Joli, One More Time yakoranye na Harmonize n’izindi zigiye zitandukanye, agaruka ku makuru amwerekeza kujya gutura hanze y’u Rwanda muri Canada, yavuze ko buri muntu wese yemerewe gutura aho ashaka.

Kenny Sol, aheruka gusezerana imbere y’amategeko na Kunda Yvette Alliance, amakuru yavugaga ko nyuma y’ubukwe bazahita bajya gutura muri Canada, kumugabane w’Amerika. Nyuma y’uko ejo hashize tariki 10 mutarama 2024, asinye amasezerano yo kwamamariza imwe muri sociyete za telefoni, yabajijwe ukuri kubijyanye n’aya makuru yo kujya muri Canada.

Mu gusubiza uyu muhanzi yavuze ko nta hantu heza nko gutura mu Rwanda, ariko na none umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka. Ati “Nta hantu ndabona henza nko mu Rwanda. Nimbishaka nzagenda ariko nta kabuza hano ni mu rugo, ni ho ku cyicaro gikuru.”

Kenny Sol wasezeranye imbere y’amategeko na Alliance Yvette, abajijwe ibijyanye n’igihe indi mihango y’ubukwe izabera, yavuze ko abantu bazabimenyeshwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *