Nshuti Dominique Savio, Kapiteni w’ikipe ya Police FC, yemeje ko bigenze neza uyu mwaka wa 2024, gomba gukora ubukwe n’umukunzi we Umutesi Tracy Tricia bamaranye imyaka irenga 7.
Savio na Tracy bakaba bamaze imyaka irenga 7 bari murukundo. Mu kiganiro kihariye Nshuti Dominique Savio yagiranye n’ikinyamakuru n’ikinyamakuru cyitwa Isimbi, yavuze ko urukundo rwe na Tricia ubu rugeze aharyoshye ndetse ko Imana ibihaye umugisha uyu mwaka bakora ubukwe, akajya kwa Tracy kumusaba, akanamukwa ubundi bakajya imbere y’Imana na yo ikabiha umugisha.
Savior ati “Imana nibishaka n’uyu mwaka birashoboka, inzoga zanywebwa mbirimo cyane. Ni we (Tracy) tukiri kumwe nta wundi.”
Aba bombi mu mwaka wa 2017, ni bwo urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru, ubwo Nshuti Savio yakiniraga Ikipe ya Rayon Sports.
Nk’abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi utari Savio.
Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe kinini, baje kwiyunga bongera gusubirana. ubu urukundo rwabo rukaba rugeze aharyoshye.
Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri Rayon Sports, yayikiniye kuva 2015, ubwo yari avuye mu Isonga FC, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC akinira kugeza n’uyu munsi.
Kuri ubu ni na kapiteni wa Police FC. Uyu mukinnyi rero yavuze ko uyu mwaka wa 2024, ari bwo ateganya gukora ubukwe na Umutesi Tracy Tricia.