Johann Rupert, wo muri South Africa yaciye kuri Dangote aba uwa mbere utunze akayabo muri Africa.

Amakuru Mu mahanga. Ubucuruzi

Umuherwe utunze za miliyari z’amadorari wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert,  yaciye ku munya-Nigeria Aliko Dangote ku mwanya w’umuntu utunze kurusha abandi muri Afurika, nk’uko biri ku rutonde ruheruka rwa (Bloomberg Billionaires Index).

Rupert Johann ni nyiri Richemont, imwe muri kompanyi nini kw’isi zicuruza ibintu by’agaciro, ifite ‘brands’ z’imirimbo n’imyambaro ihenze nka Cartier na Montblanc. Umutungo we warazamutse uva kuri miliyari 1.9$ ugera kuri miliyari 14.3$, ubugeze ku mwanya wa 147 ku rutonde rw’isi, imyanya 12 imbere ya Dangote wari usanzwe ayoboye muri Afrika.

Umutungo wa Dangote wo wagabanutseho miliyari 1.7$ muri uyu mwaka wa 2024, gusa bituma agira umutungo rusange wa miliyari 13.4$, nk’uko bivugwa na Bloomberg Billionaires Index.

Kugabanuka k’umutungo wa Aliko Dangote bihuzwa n’ibibazo by’ubukungu Nigeria irimo, aho ibikorwa bye byinshi biherereye muri icyo gihugu. Gutakaza agaciro kw’ifaranga rya Naira rikoreshwa muri Nigeria kwagize ingaruka ku mutungo wa Aliko Dangote, ufite imitungo ahanini muri nigeria kandi agaciro kayo kagenwa ku ifaranga ryaho.

Aliko Dangote w’imyaka 66 n’umushoramari wakuye imari nini mu nganda zikora sima n’isukari, umwaka ushize yafunguye uruganda rutunganya peteroli mu murwa mukuru w’ubukungu Lagos.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Forbes magazine yashyize Dangote ku mwanya w’umunyafurika utunze kurusha abandi ku nshuro ya 13 yikurikiranya, nubwo hari ibibazo mu bukungu bwa Nigeria. Ariko urutonde rushya rwa Bloomberg rwo kugeza uyu munsi rwamushyize ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku wa 159 ku rwego rw’isi.

Kuzamuka k’umutungo wa Johann Rupert guhuzwa no kuba ubucuruzi bw’ibintu by’agaciro gakomeye buhagaze neza ku rwego rw’Isi.

Uretse kompanyi ya Richemont ikorera mu Busuwisi, ibindi afite birimo Remgro, kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ifite imigabane muri kompanyi zirenga 30 z’imodoka, nk’uko Bloomberg ibivuga.

Rupert yarazwe umutungo w’umuryango na se, Anton Rupert, arawagura uva ku gushingira ku bucuruzi bw’itabi ujya no mu bucuruzi bw’ibintu by’imirimbo by’agaciro gakomeye.

Uyu muherwe yize ubukungu muri University of Stellenbosch, ariko mu 1984 ayivamo atarangije asanga se mu bucuruzi. Johann Rupert n’umuntu wakunze kuvuga yeruye kuri politike ya Afurika y’Epfo kandi yamaganye ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu. Yahawe ibihembo byinshi kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Uyu muherwe atuye i Cape Town, aho afite inzu y’agatangaza, ariko anafite imitungo i Geneva mu Busuwisi n’i London mu Bwongereza.

Kimwe na Forbes, Bloomberg ikurikirana impinduka mu mitungo y’abaherwe kw’Isi, ikanakora urutonde rwabo. Umwanya w’umuherwe urusha abandi ubutunzi muri Afurika ushobora gukomeza guhinduka uko isoko n’ubucuruzi bihindagurika kubera ingorane ziriho mu bukungu bw’Afrika.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *