Irinde ibi bintu niba ushaka kubaho ubuzima wishimye.

Amakuru Uburezi Ubuzima

Hari ubwo tubaho mu buzma burimo imibabaro kubera ko ahanini tuba aritwe tubyitera ugasanga no mu gihe cyo kunezerwa ntitubashijke kugera kuri uwo munezero kandi aritwe tubyiteye. Niba rero ushaka kubaho mu buzima bunezerewe dore ibyo ugomba kwirinda.

Kwigereranya n’abandi : ntushobora kubaho mu buzima bunezerewe igihe wirirwa wigereranya n’abandi. Buri muntu wese agira umunezero we ku giti cye kuko hari ubwo nabo utekereza ko banezerewe baba batanezerewe kukurusha.

Kumva ugomba guhora ukora ibintu byose neza : Nta muntu ubaho uhora akora ibintu byose neza nta makosa agira. Gutsindwa bibaho kandi abantu bose ubona ko bateye imbere bigeze kugira igihe cyo gutsindwa. Gusa na none ni byiza ko wigira ku kuba watsinzwe ugashaka uburyo wabisohokamo aho guheranwa n’agahinda uterwa no gutsindwa.

Ntushobora kunezeza buri muntu wese : Uko wagerageza kubaho uri muntu mwiza kose ntushoboa kunezeza abantu bose. Iyo ubayeho ubuzima bushaka kunezeza buri wese wisanga ubaho ubuzima burimo umubabaro, igihe uwo utanejeje atabyishimiye kandi wowe uziko ntako uba utagize.

Nta kintu na kimwe ukeneye ngo ugaragaze ko uri umuntu mwiza abantu bakwemere : Uzumva abantu bakunze kuvuga ngo iyo nza kuba mfite imodoka nta wansuzugura, .. nukomeza kumva ko hari icyo ukeneye kubanza gutunga ngo abantu bakwemere uzahora mu buzima bubabaye bwo kwifuza no kumva ko utari bwemerwe bitume ubura umunezero.

Hagarika kuganya kuri buri kintu cyose : kuganya kuri buri iintu cyose nta munezero bitanga cyangwa se ngo biguhe igisubizo. Cyeretse igihe uri kuganya uziko uri gushaka igisubizo cy’icyo kibazo ufite. Bitabaye byo guhora uganya bizatuma ubaho mu buzima burimo umubabaro.

Hagarika guhora wicira urubanza no gushinja abandi ibiri kukubaho : igihe vumva ko ari wowe ibiri kukubaho byose wabiteye cyangwa se ugahora ubigerekeza ku bandi nta na rimwe wagira umunezero.

Reka umuco w’ubugugu : abantu bagira umuco w’ubugugu usanga ari abantu babaho ubuzima buhangayitse igihe cyose hatitawe ku muntugo uwo ariwo wose baba bafite.

Irengagize amateka mabi wanyuzemo : Amateka mabi wanyuzemo ntushobora kuyibagirwa ariko ugerageza kuyirengagiza iyo uziko ushaka kunezerwa.

Niba ushaka kubaho ubuzima bunezerewe ibi ni bimwe byagufasha kwirinda kugira umubabaro udashira, kandi umenye ko umubabaro ntacyo wakumarira usibye kukwangiriza ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *