Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’ wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi yabaye umwogoshi.

Amakuru Imikino

Iradukunda Bertrand wari uzwi kw’izina rya (Kanyarwanda) wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe arimo Kiyovu Sports, APR Fc, Gasogi United, Musanze Fc, Township Rollers yo muri Botswana n’andi yo mu Rwanda, nyuma yo gusezera ruhago mu mwaka ushize, ubu ni umwogoshi muri Canada.

Kw’itariki ya 1 Ukuboza 2023, ni bwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru. Ni mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha, aho yari ari mu gihugu cya Canada yagezemo mu Ukwakira 2023.

Kuri ubu uyu wari umukinnyi w’Amavubi, yamaze gutangaza kumbuga nkoranyambaga ze ko yabaye umwogoshi muri Canada.

Ku mafoto yasangije abamukurikira yerekanye ari kogosha umwana anakurikizaho amagambo, agira ati “Ntakinanira umutima ushaka”.

Yanashimiye uwitwa Thierry Cikulu (Titi_Art_barberpro) yita inshuti nyanshuti yamugobotse aho rukomeye. Uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yatangiye kwiga kogosha ubwo yiteguraga kujya mu gihugu cya Canada.

Iradukunda Bertrand (Kanyarwanda) yatangiye gukina umupira w’amaguru muri 2009, mu irerero rya APR FC, muri 2014 yerekeza mu Isonga FC.

Yakiniye amakipe arimo APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS mu 2018, Gasogi United, Kiyovu Sports na Musanze FC , yakiniye kandi Township Rollers yo muri Botswana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *