Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 8)

Urukundo

Grace kubera kugera ahantu ari ubwambere byakomeje kumucanga, yisanga mumugi aho kuba i Nyanza muri gare, nuko abwira motari ngo amukatane amujyane ahaba  imodoka zijya i Nyamata mu Bugesera.

Grace yageze muri gare ya Nyaza amasaha yakuze bigeze saa kumi nebyiri, agira amahirwe ahita abona imodoka ijya i Nyamata, murugendo rwe yagiye atekereza Cedric mpaka murugo.

Grace yageze murugo bimaze kuba saa mbiri z’ijoro, nuko asanga mama we yamutegereje.

Grace: Mwiriwe neza mama?

Mama Grace: Yego mwana wanjye, wowe se wiriwe amahoro?

Grace: N’amahoro ntakibazo mama.

Mama Grace: Imana ishimwe, Egera ameza rero ubanze ufungure dore ngewe namaze kurya, ubwo andi makuru urayabwira nyuma umaze kurya.

Grace: Ntakibazo mama ndibukubwire uko bimeze, gusa n’amahoro masa.

Grace mugihe ari kurya yibuka ko atiheze ahamagara ba Cedric ngo ababwire ko yahezeyo amahoro. Nuko ahita yandikira Cedric ubutumwa bugufi amumenyesha ko yageze murugo amahoro.

Cedric nawe aramusubiza ati “Imana ishimwe rwose ubwo waheze murugo amahoro.”

Nuko Grace arakomeza ararya, amaze kurya atangira kubarira mama we uko yasanze bimeze aho avuye. Amubwira byose ntacyo asize inyuma.

Mama Grace: None se nyabusa wigeze umubaza amaherezo yabo bari kumwe muri ya modoka bakora impanuka?

Grace: Hoya mama ibyo byo ntabyo namubajije pe, kuko ntago aramera neza, kandi biragoye ko yabimenya kuko yarari muri koma.

Mama Grace: Birumvikana ariko ubwo wabonye ameze neza ntakibazo.

Grace: Yego, Mama ariko mfite ibitotsi niriwe ngenda narushye pe, ubwo naha mugitondo.

Mama Grace: Ntakibazo rwose mwana wa, Imana ikurinde.

Nuko Grace akigera muburiri telephone irasona, mukureba umuhamagaye asanga ni Cedric, arayifata nuko batangira kuganira.

Cedric: Amakuru se mukobwa mwiza? Ntago uraryama, cyangwa ndagukanguye?

Grace: Hoya ntakibazo pe, gusa nibwo narigiye kuryama, ariko ntakibazo twaganira.

Cedric: Byiza cyane, sha wagiye mpita nsigarana irungu none ndumva nagukumbuye pe!

Grace: Igo se? Sha nanjye nuko, ariko ntakundi byagenda nyine, gusa Imana nibishaka tuzongera tubonane.

Cedric: Nukuri pe, buriya ninkira nzabasura tunaganira tumenyane bihagije kuko twamaze kuba nk’abavandimwe, mwambaye hafi mubihe bitoroshye buriya nange haricyo mbagomba.

Grace: N’ukuri ntakibazo rwose, gusa uzabanze ureke ukire neza ugarure imbaraga, naho kugufasha no kukuba hafi byo byari ngombwa cyane niwo muco wacu.

Cedric: Ntakibazo rwose ninkira neza ngomba kuza pe, Noneho reka nkureke wiryamire ntakubuza ibitotsi ubwo nahejo, ugire ijoro ryiza.

Grace: Yego nawe urakoze cyane, Imana ikurinde kandi urware ubukira.

Grace mu kuryama arara atekereza Cedric ijoro ryose yabuze ibitotsi mpaka mugitondo.

Mama Grace arabyuka nkibisanzwe yikorera uturimo twa mugitondo, bigera saa yine abona umukobwa we atarabyuka. Atangira kwibaza byinshi, ese yaba haraho yazindukiye ra, cyangwa aracyaryamye?

Mama Grace bimwanga munda ajya kubyutsa Grace, ageze kucyumba cye aramukomangira ntiyakingura, arakomeza aramukomangira biranga burundu.

Nuko amuhamagara kuri telefone ikajya isona, ariko n’ubundi Grace ntayifate.

Mama Grace buramucanga, telefone ari kiyumva isona ariko ntamuntu ukoma, yibaza icyo umwana we yabaye biramushobera abura icyo akora.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *