Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 7)

Urukundo

Grace nuko akatisha itike iza i Kigali ntaho afite yerecyeza kubera ko na mushiki wa Cedric wari kumuyobora Telefone ye ntiyariri gucamo.

Icyatumye Grace afata umwanzuro wo gukomeza ntasubire inyuma ngo asubire murugo, nuko yangaga gusubira kwisobanura imbere ya mama we, kuko yacyekaga ko noneho yahita amubuza kugenda burundu.

Nuko umwana w’umukobwa yafashe umwanzuro aza i Kigali. Ubwo yarari muri bus iva Nyamata mu Bugesera yerekeza i Kigali, yatangiye kwibaza; Ariko se ko nishoye ahantu ntazi noneho ndabigenza nte koko? Nkubu kuki mushiki wa Cedric yakuyeho telefone kandi azi gahunda twari dufitanye!

Nuko urugendo rurakomeza Grace agera i Kigali muri Gare ya Nyaza, hanyuma akiva muri bus arongera ahamagara ya nimero ya Cedric biranga, ahamagara iya mushiki wa Cedric nayo biranga, nuko umukobwa afata umwanzuro wo gukomeza i Kanombe ku bitaro aho Cedric yamubwiye ko arwariye.

Yegereye umuntu umwe mubari aho muri gare, aramubaza ati “Ese ni gute nagera i Kanombe, ni hafi kuburyo nahita mpagera ntateze”?

Nuko baramurangira bamwereka bus iribuze kumugezayo, Grace ajya i Kanombe kubitaro gutyo.

Mukugera i Kanombe kubitaro yarongeye ahamagara za numero za mushiki wa Cedric yumva ziciyemo baravugana.

Grace: Sha ubu kano kanya nd’i Kigali nageze i Kanombe kubitaro ariko ndi hanze natinye kwinjiramo.

Mushiki wa Cedric: Ubwo se ko utari wabwiye ko uza uyu munsi koko? Yawe ndaje mpagusange ba uhagumye, ngewe naringiye murugo gufata ibiryo by’umurwayi no kuzana Charigeri umuriro wari wanshiranye.

Grace: Ntakibazo ndagutegereza urahansanga.

Nuko mushiki wa Cedric arahagera binjira mubitaro mpaka mucyumba Cedric arwariyemo.

Grace akibona Cedric, ibyishimo biramurenga ashaka kumuhobera ariko yibuka ko ntakabaraga arwaye.

Nuko baraganira birambuye, baranasangira, ari nako amasaha yicuma.

Grace: Sha Cedric ndishimye kuba nkugezeho nkakubona pe, numvaga narabuze amahoro murinjye, ariko ubungubu ndumva nezerewe.

Cedric: Nukwihangana rwose Grace birumvikana, nange sinari norohewe ariko byibura ubu ndi kugarura agatege. Umukecuru se ameze ate?

Grace: Umukecuru araho ameze neza ntakibazo, usibye ko nawe yari aguhangayikiye pe, byibuze ubu ndamushyira amakuru meza ko nagusuye nkabona ufite ka morare.

Cedric: Noo nonese ubungubu ugiye guhita usubira mubugesera aya masaha ubu ntibwije koko?

Grace: Yego ngiye gusubiroyo kuko naje ntiteguye kurara inaha, dore ko nahano mubitaro ntabona aho ndara.

Cedric: Yawe sha Grace ubu ntari natagiye kwishyiramo ko ugiye kuba undi irhande, none uragiye?

Grace: Yego ngomba kugenda rwose pe, icyo nashakaga kumenya ni ukukugeraho nkamenya uko umerewe, nkanakubona amaso ku maso kuko nari ntarabyumva neza pe. Gusa nzagaruka vuba ngusure rwose ntakibazo.

Cedric: Ntakibazo gusa udusigiye irungu.

Grace: Hoya nzagaruka vuba, ahubwo reka ngende butarira cyane nkaza kubura uko ntaha.

Nuko basezeranaho maze Grace, asohoka mubitaro, kuko hasaga naho buri kwira yahise afata moto kugira ngo imugeze muri gare vuba.

Nuko motari aramubaza ati “ugiye hehe?”

Umukobwa Ati “ngiye muri gare.”

Motari: Gare yihe se? Nyabugogo, Remera, cyangwa Mumugi?

Grace: Yo mumugi aho naviriyemo nza.

Motari: Tugende ntakibazo.

Nuko Grace yicara kuri moto baragenda, urugendo uko rwicuma atangira kubona ahantu atigeze abona aza.

Nuko abaza motari, “Ese mota, ahantu uri kunjyana ni hehe ko ntigeze mpanyura nza koko?”

Motari: Ariko wabwiye ngo nkujyane muri gare yo mumugi.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *