Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 2)

Urukundo

Cedric aho yari aryamye ntiyasinziriye yaraye atekereza ku mukobwa mwiza wemeye kumufasha. Na Grace ntiyasinziriye yaraye atekereza ku muhungu mwiza yiboneye kumuhanda yabuze aho yerekeza.

Bararyamye buracya, Mama wa Grace arabyuka, akora uturimo two murugo dukeya nuko bigeze i saa tatu Grace atarabyuka na Cedric atarabyuka. Mama wa Grace biramucanga kuko yarasanzwe azi ko Grace azinduka bagafatanya uturimo twa mugitondo murugo.

Nuko bimwanga munda ajya kubyutsa umukobwa we Grace, ageze aho aryama asanga nyamukobwa arasinziriye n’umutima mwiza. Nuko aramukangura ashidukira hejuru avuga izina Cedric, Cedric.

Afunguye amaso abona ni Mama we, Ati “Mama kumbi ni wowe?” Yego mwana wa ni ngewe.

Mama: none se byakugendekeye gute ko waryamiriye mukobwa wanjye.

Grace: wahora n’iki mama ko naraye ntekereza uriya muhungu mpaka mugitondo!

Mama Grace: Ngaho rero, ubwo se kandi wamutekerezagaho ibiki? Muraziranye se?

Grace: Hoya mama Cedric ntago tuziranye, ariko ntakubeshye namukunze nkimubona pe!

Mama Grace: Mwana wanjye mwana wanjye uzankorera ishyano, ubwo wifashe ukunda umuntu utazi umubonye gutyo kunzira pee!?

Grace: Yego mama, namukunze cyane rwose, gusa ikibazo nsigaranye ni kimwe, ndi kwibaza aho nahera mbimubwira cyangwa mbimwereka.

Mama Grace: Hoya hoya mwana wanjye have sigaho utazata umuco, ntamukobwa ubwira umuhungu ko amukunda!

Grace: None se Mama ko mukunda mbingenze nte?

Mama Grace: Have mukobwa mwiza, ushake ubundi buryo wabimwerekamo ariko utabimubwiye.

Grace: Sawa ntakibazo Mama, nuko Grace arabyuka ajya hanze abona izuba ryacanye hacyeye.

Grace: Mukugera hanze abonye bwakeye yibaza niba Cedric agihari cg yagiye. Mugihe akiri kubyibazaho Cedric nawe aba arabyutse.

Mama Grace: Ese mwana wanjye ko waryamiriye?

Cedric: Wahora niki mubyeyi ko iyo ndaye ahantu ntamenyereye kubona ibitotsi birangora.

Mama Grace: Ese mama, ntakundi ihangane ikibi nuko wari kurara kugasozi. Nuko Cedric aritegura kugira ngo atahe i Kigali, mukumara kwitegura bamaze no gusangira ikivuguto, arasezera ati “Ndatashye rero butongera kunyiriraho kandi mwakoze Imana ibahe umugisha.

Mama Grace: Ntakibazo mwana wa, erega kubaho nukubana kandi nawe wakoze cyane, kandi ubutaha nugaruka inaha uzajye udusura.

Cedric: Ntakibazo rwose mubyeyi.

Mama Grace: Ese wamukobwa wanjye arihe ra, Grace, Grace, Karame mama. Cyo ngwino uherekeze undi mwana dore aratashye.

Maze rero mugende amahoro, kandi Imana ibarinde.

Cedric: Yego namwe musigare amahoro mubyeyi.

Mama Grace: Ngaho hereKeza undi mwana kandi ubanguke harahantu nshaka kugutuma.

Nuko baragenda Grace aherekeje Cedric, bose bacecetse nta numwe uri kuvugisha undi, bageze aho bagomba gutandukanira kumodoka, nuko Grace bimwanga munda, mugusezera ati byee, kubivuga nabyo biramunanira, arongera ati “Cedric Nda, nda, ndaaa…….”

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka, kumunsi wejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *