Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 14)

Urukundo

Duherukana Cedric agiye kubwira Grace ibyago bahuye nabyo, Grace agakuka umutima, mu muryango wo kwa Cedric umubyeyi wabo yari yitabye Imana arasiwe kurugamba.

Nyuma yuko arashwe abari bahawe gahunda yo ku murinda bari batinze kumugeraho, baje kumugeraho basanga yamaze guhitanwa n’igitero cy’umwanzi. Ubwo abagombaga kumurinda misiyo yabo yaripfuye bagombaga gusubira inyuma, aribo barimo Papa wa Grace nawe wari mu bagombaga kuba hafi uyu mugabo witabye Imana.

Nyuma yuko Grace amenye amakuru ko Papa wa Cedric yitabye Imana, yirukiye mu cyumba ari kurira, nuko ababyeyi be bibaza icyo abaye kandi yari muzima bagnira birabacanga.

Mama Grace niko kwinjira mu cyumba yegera Grace aramubaza ati “Ubaye iki mwana wa?”

Maze Grace mu gusubiza n’amarira menshi ati “Ese ntago urabimenya?”

Mama Grace: Ibiki se mwana wa?

Grace: Papa wa Cedric yitabye Imana, ngo bamurasiye ku rugamba, ngewe sinarinzi ko ari n’umusiriare.

Mama Grace: Reka reka ntago bishoboka! Ibyo uvuga n’ibiki muko? Ubundi se n’inde wabikubwiye?

Grace: Erega Mama byarangiye nubundi kuko ni Cedric ubibwiye kuri terefone.

Mama Grace: Yebabawe , mbega abane bahuritse basigaye mu kababaro, none se ubwo dukoze iki koko, nako ntacyo byarangiye, ahubwo reka dushake ukuntu twababa hafi muri ibi bihe bitaboriheye.

Grace: Mama ngewe rwose byancanze, ese ubundi wowe na Papa nibiki mwampiahaga ko mwanze kubwira.

Ese ubundi Papa nawe kuki yahise agaruka kandi yaragiye kurugamba?

Mama Grace: Mwana wanjye rwose ntacyo twaguhishe, ahubwo n’uko wari utetse nkanga ko tubivanga, naho ubundi twari bukubwire rwose.

Nuko Mama Grace, amunyuriramo muri macye ibyo yabwiwe n’umugabo we, nuko Grace aba nkukubiswe n’inkuba biramucanga!

Grace: Mama nkurikije ibyo ubwiye, na Papa habuze gato ngo bamurase, nawe ubu tuba turi kuvuga izindi nkuru pee!

Mama Grace: Cyane rwose mwana wanjye, yewe reka ibyo tubyihorere, ahubwo reka duahake uko tujya gutabara bariya bana bagize ibyago. Reka nze bwire na Papa wawe yitegure tujyane mu kiriyo.

Mama Grace mu kujya muri Salo kureba umugabo we aho yari yamusize, nuko asanga umugabo yagiye.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *