Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 12)

Urukundo

Uwo Cedric ni uwahe? Ko numva iryo zina hari ahantu ndizi, ariko hagati aho nishimiye ko umukobwa wacu yabaye inkumi, amaze gukura rwose nagire atwereke ibirori ndamushyigikiye.

Nuko Papa wa Grace mbere yuko ava murugo ngo asubire mukazi ke, yahise yakira iyo nkuru yuko umukobwa we hari umusore bari kubyumva kimwe mwiyo minsi.

Mukugira amatsiko, nyuma yo kumenya izina ryuwo musoyo yahise yumva hari ahantu arizi niko kubaza umugore we inkomoko ya Cedric.

Papa Grace: Ese uwo Cedric ni uwa hehe?

Mama Grace: Yewe uwo Cedric nanjye nta byinshi muziho, gusa ni umwana mwiza uko namubonye.

Cedric twamumenye ubwo twamucumbikiraga yabuze uko ataha, nuko turamufasha tumuha icumbi.

Nuko nyuma sinzi uko we na Grace baje kuba inshuti none byarangiye banakundanye da, niba atari bimwe by’abubu birangira bigitangira.

Papa Grace: Byiza cyane, ndumva ari sawa pe, Imana izabagende imbere.

Papa wa Grace yakomeje kugira amatsiko yuwo musore, kuko yumvaga iryo zina ataribwo bwa mbere aryumvise. Nuko ahamagara umukobwa we ngo aze amusobanurire.

Papa Grace: None se mwana wanjye uwo musore muri kubyumva kimwe ni muntu ki? Akora iki? Ese akomoka hehe?

Grace: Papa ntabintu byinshi cyane ndamenya kuri Cedric, kibera ko twamenyanye ari mubibazo gusa kugeza nanubu ntiturafata umwanya wo kuganira bihagije ngo tumenyane bigiye kure.

Kuko nubu aracyari mubitaro, sinzi niba mama yakubwiye ko yakoze impanuka ubwo yavaga inaha atashye i Kigali.

Papa Grace: Yawe kumbi ari no mubitaro, nukumwihanganisha nukuri, gusa ubwo muzafata umwanya muganire, kuko biba byiza iyo mukundana munaziranyeho gake.

None se Grace uwo musore arwariye mubihe bitaro?

Grace: Ari mubitaro byanyu by’i Kanombe nibo bari kumwitaho, ubu ari hafi no gusohokamo kuko yamaze kugarura akabaraga.

Papa Grace: Ubwo ari koroherwa ni byiza rwose, gusa nuko ndi kwihuta cyane nta mwanya wo gutinda inaha mfite twakabaye tujyanye gusura uwo mwana kubitaro tukareba uko bimeze.

Grace: Singombwa cyane Papa, kuko nubundi yarorohewe ari hafi gusezererwa.

Papa Grace: None se mwaba mwarabashije kumugeraho mwebwe, cyangwa kuva yakora impanuka ntago muramusura.

Mama Grace: Grace yagiyeyo rimwe, ariko ngewe ntago byankundiye ko tujyana, gusa reka twizere ko Imana izamuba hafi agakira neza.

Grace: Igihe najyagayo nabonye afite morare ntakibazo, yaraganiraga kandi yari yishimye rwose, niyo tunavugana kuri terefone numva aba ameze neza.

Papa Grace: Ubwo abaganga bari kumwitaho azamera neza ntakibazo.

Nuko nyuma yibyo biganiro bariebamaze no kurya, Papa Grace ati: “Ndagiye rero ubu nta mwanya wo kwicara mfite, nuko narinyuze hano ngo mbasuhuze kuko narimbakumbuye cyane.”

Mama Grace: Yegoko rero ubu nari nishyizemo ko byibura urara bijoro rimwe none ko uragiye, ndumva bitoroshye ugiye gutuma turushaho kugukumbura pe!

Papa Grace: Ahubwo mureke ngende abandi batansiga buriya nzabasura nitujya mukaruhuko ntakibazo.

Mugihe Papa Grace ari guhaguruka ngo agende, bahise bamuhamagara kuri terefone, Mama Grace arebyeho abona izina ryuhamagaye handitseho Papa Cedric!

Mama Grace: Ngo Papa Cedric!?

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *