Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 11)

Urukundo

Nuko Garace na Mama we bakomeje gutinya kujya kureba umuntu waruri gukomanga, burinda bucya, Grace abyutse mugitondo asanga ni Papa we wakomanganga, nuko aramuhobera n’ubwuzu bwinshi.

Grace: Papa nukuri utubabarire, koko ni wowe wakomanganga tukanga kugukingurira twagize ubwoba kubera ariya masaha? Ubu se kuki utanaduhamagaye kuri telefone byibura, Papa uradutunguye rwose!

Papa Grace: Wamwana we se ko ibyo kurugamba bihora bihindagurika, ubu batwimuriye ahandi, nuko navuze ngo mbanyureho mbanze mbarebe kuko narimbakumbuye, niyo mpamvu ntabahamagaye kuko ntibyari gukunda.

Grace: Birumvikana rwose Papa, uradutunguye ariko natwe twari tugukumbuye pe,

Nuko Grace afasha ibikapu umubyeyi we amuha karibu munzu, ahita ajya kubyutsa Mama we.

Grace: Mama uziko papa ariwe wakomanganga yamasaha!

Mama Grace: Ari hehe se? twamuraje hanze cyangwa yabonye tudakinguye yisubirirayo?

Grace: Arahari yicaye muruganiriro, ahubwo byuka umusuhuze mama, cyangwa wowe ntiwari umukumbuye nkange?

Mama Grace: None se ko aba aje adutunguye, atanatubwiye ngo tumwitegure koko?

Grace: Nawe nyine ngo byamutunguye, yambwiye ngo babimuriye ahandi igitaraganya, niko kunyura hano ngo adusuhuze kuko nawe yaradukumbuye, kandi arara ananguye kuko bafite amasaha 18 gusa bakaba bageze aho babohereje.

Mama Grace: Reka mbyuke nze nirebere umutware ma, atagira ngo namwirengagije kandi twanamuraje hanze.

Nuko mama wa Grace arabyuka ajya kureba umutware we, mugihe bari kuganira bumva telefone iri gusonera mu cyumba.

Mama Grace: Ariko Grace iyo telefone siyawe, igihe yahereye isona tuvuge ko utayumvise?

Grace: Ntago nari nayumvise mama, narimpugiye mukuganira na papa kuko narimukumbuye.

Mama Grace: Ngaho genda urebe abo basore bawe batakubura mawe.

Papa Grace: Umukobwa wacu se nuko bisigaye bimeze? Wabaye inkumi sha Grace. Ubu muminsi irimbere turabona umukwe.

Grace: Ariko mama na Papa muratebya, nibisanzwe tuba twiganirira nk’urungano papa.

Papa Grace: Ntakibazo mwana wa mujye mwiganirira nubundi niyo nzira.

Mama Grace: Gira uve kuri telefone di, dore bwakeye uze dutegure ibyo gurya papa wawe atari bugende tudasanguye.

Grace: Yego mama ndaje ntakibazo.

Nuko Papa Grace na Mama we bakomeza baganira, bagera aho bavuga kuri Grace.

Papa Grace: Ngaho se mumpe amakuru, uwo musore usigaye ashuditse n’umukobwa wajye nuwahe ra?

Mama Grace: Ngo yitwa Cedric da,

Papa Grace: Cedric, iryo zina ko numva wagira ngo ndamuzi ra, uwo Cedric n’uwahe?

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *