Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 10)

Urukundo

Cedric mu guhamagara Grace aramubura, na Grace ahamagaye Cedric telefone ye yanga gucamo biramucanga. Nuko Grace nyuma yuko telephone ya Cedric yari yanze gucamo, yahise ahamagara mushiki we nuko amwaka Cedric baraganira.

Grace: Sha nsanze wambuze kuri telefone, nanjye nguhamagaye ndakubura, byari amahoro se?

Cedric: Yego n’amahoro ntakibazo nuko naringukumbuye nkavuga ati reka nguhamagare.

Grace: Nawe urakabya warunkumbuye kandi ntana masaha 20 yaraciyemo tuvuganye?

Cedric: Sha Grace nsigaye ngutekereza cyane, nkumva nagukumbuye, nkumva ndashaka kumva ijwi ryawe, muri macye ndi kukwiyumvamo pe!

Grace: Cedric rwose, gusa ni byiza cyane pe, nange nuko nsigaye ngutekereza nkumva nabuze amahoro wagira ngo haricyo wampaye nukuri.

Cedric: Igo se? Sha nukuri birakwiye ko tubonana tukanaganira bihagije kuko duhurira mubibazo gusa ntiturabona umwanya wo kuganira.

Grace: Igo pe, gusa kuganira ni byiza biranakwiye ariko banza ukire neza buriya Imana nibishaka tuzabonana.

Mugihe Grace yarakiri kuri telefone Mama we yaramushatse aramubura, nuko ajya kumureba mucyumba asanga ari kuri telefone.

Mama Grace: Ariko wamwana we telefone isigaye iguhuza, kuburyo ngushaka nkakubura kimbi wihishe mucyumba uri kuri telefone! Ese ninde mwavuganaga uwo mwanya wose ma?

Grace: Mama navuganaga na Cedric mubaza amakuru ye nuko uburwayi bwe buhagaze,.

Mama Grace: Uriya mwanya wose, ubwo se yari amakuru gusa ra? Grace ndakuzi ninjye wakwibyariye, ahubwo wabwira kuko haribyo umpishe?

Grace:  Wapi ntabyo Mama, namakuru ye namubazaga gusa nuko amerewe.

Mama Grace:  Ko ntagushira amakenga muko, wowe nuriya mwana w’umuhungu murahararanye mba mbibona.

Grace: Ariko Mama nawe, ntabikaze nibisanzwe mama, gusa nyine Cedric ndamukunda nubwo nabuze uko nabimubwira.

Mama Grace:  Ahaa, ntiwumva se mba mbibona kandi ntacyo bitwaye rwose ni Byiza gukunda, ariko ukagira numuco mwana wa, utazatusha ngo ubimubwire, ahubwo ujye ugerageza kubimwereka, ashobora nawe kuzashiduka yagukunze.

Grace:  Ahubwo reka nguhe inkuru ishyushye Mama, uziko se Cedric nawe ashobora kuba ankunda, kuko twarimo tuganira kuri telefone akabwira ngo asigaye antekereza cyane, ngo aba yankumbuye n’ibindi byinshi.

Mama Grace: Ntiwumva se, wabona amata agiye kubyara amavuta mwana wa, dore ko uriya musore ntanikibazo cye nabonye ari umwana mwiza pe, nubwo ntamuzi bigiye kure.

Grace: Yego Mama, Cedric numwana mwiza kandi tuzahuza pe. Ahubwo Mama ndaje nge guhaha twitekere ibya nimugoroba, naho ibindi byo Imana izabijyamo.

Mama Grace:  Yego mwana wa, ngaho sohoka rero uze ujye guhaha ninabyo byari binzanye, va muburiri rwose.

Nuko Grace ajya guhaha ibyo bari buteke nijoro, araza arateka nkibisanzwe, bihiye bararya, amasaha yo kuryama aragera bararyama.

Bigeze nko muma saa kumi zo murukerera bumva umuntu ari gukomanga kumuryango, bibaza uwariwe bose batinya kujya gufungura baramwihirera.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *