Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports, kuri Prince wataye ubwenge ku mukino wa Musanze Fc.

Amakuru Imikino Ubuzima

Nyuma yuko bitunguranye umukinnyi wa Rayon Sports RUDASINGWA Prince aguye mu kibuga akabura umwuka abantu bakagira n’ubwoba bwinshi ku mukino wa Musanze Fc wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu hatangajwe amakuru meza.

Abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bagenewe ubutumwa bw’inkuru nziza ko uyu rutahizamu wahise yihutanwa kwa muganga atakibasha no kumva neza, ubu ameze neza ndetse yasubiye mu rugo gukomeza kwitabwaho yitegura kugaruka.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, “Rwanda Primus National League” Umwaka w’imikino wa 2023-24, Aho Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Musanze FC saa 18h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, ndetse umukino ukaza kurangira Musanze FC yegukanye amanita atatu y’umunsi ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Mu gihe uyu mukino wari urimbanije ugeze nko ku munota wa 88, Nibwo habayeho iyi mpanuka, ubwo bateraga umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere akawuhuriraho na Rudasingwa Prince nawe wari wazamutse cyane bashaka kuwutanguranwa, maze bakubitana imitwe bombi niko kubura ubwenge kuri Prince.

Ibintu kuri Stade bihinduye isura, mu gihe bari bategereje abagaganga, abakinnyi batangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze, bahungiza, Gusa rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wabonaga ari we wagize ikibazo gikomeye aho barimo barwana no kugarura ururimi kuko rwari rwagiye.

Ubundi iyi mvune yitwa “Concussion”, iterwa no kunyeganyega k’ubwonko, umuntu agahita amera nk’utaye ubwenge aho n’ururimi ruhita rumanuka rukajya gufunga mu buhumekero ari na yo mpamvu iyo umuntu agize iki kibazo bahita barwana na gutuma rutagenda kuko iminota 5 gusa iba ihagije ngo ahite yitaba Imana nk’uko umuganga wa Rayon Sports,

Mugemana Charles yabibwiye itangazamakuru ko byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga maze Rudasingwa ahita ajyanwa kwa muganga aho yajyanywe kuri CHUK, Bamunyujije mu cyuma basanga nta kibazo ubwonko bwagize, yagaruye agatege ndetse saa saba z’ijoro arasezererwa arataha ubu ari mu rugo arimo kunywa imiti yandikiwe.

Ku rundi ruhande ariko na Muhire Anicet wari wasigaye ku kibuga yakomeje kuremba biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga mu modoka isanzwe. Gusa na we ameze neza akaba yasezerewe mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *