Ingabo z’U Rwanda zibukije Felix Tshisekedi ko zidakangika.

Amakuru Politiki Umutekano

Ingabo z’ U Rwanda zahaye ubutumwa bukomeye Perezida wa Congo nyuma Perezida Tshisekedi atangaje amagambo yatangaje akanatera ubwoba benshi kuwa 18 Ukuboza 2023.

Ibi bitangajwe nyuma yuko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya CongoFelix Tshisekedi Tshilombo, mu minsi ishize ubwo yari ku kibuga cyitiriwe Sainte Therese i Kinshasa tariki 18 Ukuboza 2023, yiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya kabiri yanatorewe, yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda, mu gihe Umutwe witwaje Intwaro wa M23 warasa mu Mujyi wa Goma.

Ubwo butumwa bwashimangiwe n’Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Col. Kabera Simon, ahumuriza abaturarwanda ko inkike z’u Rwanda zirinzwe neza, bityo ntawukwiye guhungabanywa n’ibyo bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  (RDC), barimo na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo, wahishuye umugambi wo gutera u Rwanda.

Lt. Col. Kabera yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ubungabunzwe  neza haba mu Rwanda imbere no ku mipaka yarwo, by’umwihariko ku mupaka uruhuza na RDC, Lt. Col. Kabera, mu kiganiro na RBA, yavuze gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ari zo nshingano z’ibanze za RDF.

Yagize ati: “Kubera ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.” “Abaturage bacu, Abanyarwanda aho bari hose, buriya ibintu ushobora gufataho umwanzuro ushingiye ku byo ubona. Buriya abagenda mu bice bya Rubavu, barabibona uburyo abantu bisanzuye; navuga ko umutekano mu gihugu hose umeze neza.”

Yongeyeho Ati: “Itegeko Nshinga riha Ingabo z’u Rwanda inshingano  zo  kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu, ndetse izi nshingano ntiturazitezukaho kandi navuga ngo ntiduteze gukoza isoni Abanyarwanda. Intego turayifite yo gucunga umutekano w’Igihugu n’ubushake turabufite, n’imbaraga turazifite.”

Lt Col Kabera kandi yagaragaje ko imvuga mbi z’abayobozi ba Congo barimo na Perezida Tshisekedi uhuretse gutorerwa Manda ya kabiri  n’amajwi 73%, nta we zikwiye gutera ubwoba, Perezida Tshisekedi ashingiye ku birego bidafite ishingiro azasanzwe ashinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko ingabo za Congo (FARDC) zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali ziri i Goma.

Lt. Col. Kabera Simon yavuze abayobozi ba Congo bakoresha izo mvugo babitewe no kuba bacumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abashinzwe umutwe w’iterabwoba wa FDLR,  agahamya ko RDF idakangwa n’amagambo bavuga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *