Indirimbo ya The Ben yari ikunzwe cyane yakuwe ku rubuga rwa Youtube yari imazeho iminsi 9.

Amakuru Imyidagaduro

Nyuma yo kuryoherwa n’ibirori by’ubukwe bwe ndetse no kongera kwigarurira abakunzi be akora mu nganzo agasohora indirimbo nshya yise “Ni Forever” The Ben yongeye kubihirwa mu ijoro ryashize.

Indirimbo y’umuhanzi The Ben yari aherutse gukora irimo n’umugore we Pamella UWICYEZA mu mashusho yayo yamaze gukurwa kuri Youtube ku bw’impamvu zinyuranye yarezwe, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukuboza 2023, Nibwo iyi indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube, Ishinjwa gukoreshwa nk’igihangano cy’abandi bidafitiwe uburenganzira.

“Ni Forever” ya The Ben yakorewe muri Country Records na Producer Kozze mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo meza anagaragaramo amashusho meza ari kumwe n’umugore we UWICYEZA Pamella bari mu rukundo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Ni indirimbo yari imaze iminsi igera kuri 9 igiye hanze ndetse imaze kurebwa n’abantu benshi cyane, Nubwo The Ben ntacyo arabasha kubivugaho ariko amakuru ahari avuga ko mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben nta ndege nto (Drone) yigeze ikoreshwa ahubwo ngo hifashishijwe amashusho ya Drone yafashwe kera hanyuma agashyirwa mu mashusho y’iyi ndirimbo yitwa “Ni Forever.”

Bigaragara ko iyi ndirimbo yarezwe {Reporting} n’abitwa “Drone Skyline Ltd” kompani ifata amashusho yifashishije indege nto zizwi nka Drone haba mu bucukuzi bw’amabuye y’ahaciro, mu kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gufata amashusho ahantu hanini cyane, “Drone Skyline Ltd” yareze uyu muhanzi ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.

Kugeza ubu iyi ndirimbo yakuwe kuri Channel ya Youtube y’uyu muhanzi ariko ku zindi channel ikaba ikibonekaho ndetse n’abari kuyishyiraho bushya bikaba bikunda, Hategerejwe icyo Umuhanzi The Ben aza gutangaza dore ko byabaye ari mu gitaramo cya Islael Mbonyi mu ijoro ryashize muri BK Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *