Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Trabelsi Emad, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yemeje ko imitwe yitwaje intwaro yavuye mu byicaro byayo bikuru kandi ko, Guverinoma izajya ibakoresha mu bihe bidasanzwe cyangwa mu butumwa bwihariye.
Africanews yatangaje ko Minisitiri Trabelsi yongeyeho ko nibarangiza kuva mu Murwa Mukuru Tripoli, hazakurikiraho indi Mijyi, ndetse yizeza ko hatazongera kubaho ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro.
Aya masezerano y’imitwe yitwaje intwaro na Leta aje nyuma yuko imitwe igera kuri itanu yagiye ihitana ubuzima bwa benshi, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize yivuganye abantu 10.
Muri Kanama umwaka ushize ikindi gitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 55 a 150 barakomereka.