Ikipe y’igihugu yerekeje I Cairo mu Misiri mu mikino y’igikombe cy’Afurika.

Amakuru Imikino

Ikipe y’igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy’Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kugera kure muri 1/4, ko batabatuma igikombe kuko ari ubwambere bitabiriye aya marushanwa.

Ejo tariki 8 Mutarama 2024, nibwo bashyikirijwe iri bendera barihawe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye bigatuma ataza muri icyo gikorwa.

Munyanziza Gervais yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye murie Handball.

Yagize ati “kugikina bwa mbere ntago tubatumye igikombe, ariko icyo tubifuzaho ni ugukora igishoboka cyose mukarenga amatsinda, byanaba ngombwa mukagera muri 1/4 cyangwa mukanaharenga.”

Yanabibukije ko ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

Kapiteni Muhawenayo Jean Paul, yavuze ko nk’abakinnyi bameze neza, imyitozo yagenze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda cyane ko no mu butumwa Minisiteri yabahaye yababwiye ko na yo yiteguye gukora ibishoboka byose.

Anaclet Bagirishya, umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

Ati “Abakinnyi bose bameze neza, nta mvune dufite, byose byagenze neza uko tubyifuza. Bameze 100% ariko murabizi uyu mukino ni umukino abantu bakina bahura ntabwo haburaho kuza utuntu ku ntoki, ibyo ng’ibyo kuko dufite abaganga ntabwo bibuza umuntu gukina, turizera ko igihe cy’irushanwa abakinnyi bari ku rwego rwo kuryinjiramo bagatanga umusaruro.”

Tuyisenge Pascal, imunyamabanga wa Federasiyo y’Umukino wa Handball mu Rwanda, yavuze ko ikipe imeze neza kandi na Minisiteri yakoze ibyo isabwa byose kugira ngo ikipe izitware neza.

Ati “Kugeza uyu mwanya nta cyuho gihari ni nayo mpamvu ikipe igiye kugenda, twagize umwanya wo kwitegura, twitegurira muri Salle nziza ya BK Arena imeze nk’iyo tuzakiniramo, turakomeza biba ngombwa ko ikipe ijya mu wundi mwiherero aho twawukoreye i Huye, tumaze kuva mu mwiherero tugaruka muri BK Arena kumenyera cya kibuga, rero umwuka wose ni mwiza, ibisabwa byose birahari n’abakinnyi na bo bariteguye bemeze neza.”

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Bagiye muri iki gitondo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n’umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *