Nyuma yo gutsinda Nigeria 2-1, ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cy’Afurika cya 2024, cyari kimaze iminsi kibera muri iki gihugu.
Imikino y’igikombe cy’Afrika cya 2024, mu mupira w’amaguru yatangiye tariki ya 13 Mutarama 2024, ikaba yasojwe tariki ya 11 Gashyantare 2024, iyi mikino ikaba yaberaga muri Cote d’Ivoire.
Iki gikombe cyabaga ku nshuro ya 34 kikaba cyegukanywe na Cote D’Ivoire yatsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire, yageze ku mukino wa nyuma isezereye DR Congo. Ni mu gihe Nigeria yari yasezereye Afurika y’Epfo mu mikino ya 1/2.
Mw’ijoro ryakeye tariki ya 11 Gashyantare 2024, nibwo habaye umukino wa nyuma, wabereye kuri Alassane Ouattara Stadium, iherereye mu mujyi Abidjan muri Cote D’Ivoire.
Iyi Stade ngari, isanzwe yakira abantu ibihumbi 60, yari yakubise yuzuye, gusa ntabwo Cote D’Ivoire yatangiye neza kuko Nigeria yayitsinze igitego ku munota wa 38, cyatsinzwe na William Troost-Ekong.
Amakipe yagiye kuruhuka ari igitego 1 cya Nigeria kubusa bwa Cote D’Ivoire.
Cote D’Ivoire, yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, ishyira igitutu kuri Nigeria ndetse iza kwinjiza igitego ku munota wa 62 cyatsinzwe na Franck Kessie.
Muri iyi minota wabonaga ko Nigeria yacitse intege, Cote D’Ivoire yaje kuyifatirana maze iyitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 81, cyatsinzwe Sebastian Haller ku mupira mwiza yari ahawe na Simon Adingra.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria yabaye nk’ikangutse, gusa byasaga nk’aho yakererewe, yagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 2 bya Cote D’Ivoire kuri -1 cya Nigeria.
Igikombe cyikaba cyatashye muri Cote D’Ivoire, kibaye igikombe cya gatatu cy’Afurika yegukanye nyuma y’icyo mu 1992 ndetse no muri 2015.