Ikipe ya APR FC yatakaje myugariro w’ingenzi.

Amakuru Imikino

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC imaze gutakaza abakinnyi bageze kuri batatu kubera ibibazo by’imvune bagiriye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Iyi kipe yatakaje Apam Assongue Bemol na rutahizamu Victor Mbaoma bagiriye ikibazo mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riheruka kubera muri Zanzibar bakazamara ukwezi hanze y’ikibuga.

Iyi kipe kandi yatakaje na myugariro Salomon Banga Bindjeme, myugariro ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Uretse umukino ufungura irushanwa rya Mapinduzi Cup, indi yose yarayikinnye.

Uyu mukinnyi ntabwo yagaragaye mu mukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Police FC 1-0, umukino wabaye ejo hashize tariki 21 mutarama 2024.

Thierry Froger, Umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko uyu mukinnyi atakoze imyitozo ya nyuma, aho yagize ikibazo ku kagombambari, byose bikaba byaratewe n’umunaniro yakuye muri Zanzibar.

Yagize ati “Banga kimwe na Apam na Victor, bagize ikibazo bakuye ku munaniro wo muri Mapinduzi Cup. Banga afite ikibazo ku kagombambari ndashidikanya ko ku wa Gatatu yaboneka kuko ejo nta myitozo yakoze, wenda twamutegereza mu mukino wo muri weekend.”

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, tariki 24 mutarama 2024, APR FC izakina na AS Kigali umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, umukino ubanza APR FC yari yawutsinze 1-0.

Aba bakinnyi ba APR FC baje biyongera kuri Nsengiyumva Ir’shad, utaragara mu mikino ya APR FC yose kuva uyu mwaka w’imikino watangira kubera nawe afite imvune.

APR FC yatakaje na myugariro Salomon Banga Bindjeme, myugariro ukomoka mu gihugu cya Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *