Iby’urupfu rw’umwana w’umunyeshuri wigaga I Nyanza muri Espanya byateye benshi urujijo.

Amakuru Ubuzima

Mu ishuri ry’Ababyeyi rya Espanya, mu karere ka Nyanza, mu ntara y’amajyepfo, umwana witwa Umuraza Germaine w’imyaka 19, yitabye Imana biteza urujijo ku cyaba cyamwishe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024. Amakuru twamenye ni uko akomoka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda, Umudugudu wa Nyaburondwe. Akaba ari umwana wa Ndayishimiye Jean na Uzamusaba Verena.

Andi makuru avuga kandi ko uyu munyeshuri yagize ikibazo cy’uburwayi, aribwa umutwe, ariko ubuyobozi ntibuhite bumwihutana kwa muganga ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ababyeyi rya Espanya, Mudahinyuka Narcisse, yavuze ko uyu munyeshuri yitabye Imana akigezwa kwa muganga.

Yagize ati “Twagize ibyago, twapfushije umunyeshuri, byabaye muri ijoro ryakeye. Ni urupfu rusa nkaho rutunguranye kuko ejo yari muzima ,yasubiyeme amasomo nk’abandi , yumva arwaye umutwe udakomeye, dufite umuganga mu kigo utanga ubuvuzi bw’ibanze, aramusuzuma,amuha imiti,umwana nawe avuga ko bidakomeye cyane. Biza gukomera ku mugoroba nka saa tanu z’ijoro, niho twamujyanye kwa muganga, aza kwitaba Imana ageze kwa muganga.”

Mudahinyuka avuga ku kuba uyu mwana yatindanywe kwa muganga yagize ati  “Ntabwo nabyita ko ari uburangare kuko abanyeshuri bari hafi ye yaho barara, aho babivugiye, bakabibwira muganga,muganga yahise akora ibishoboka byose kugira ngo ajyanywe kwa muganga .Ntabwo navuga ko ari uburangare.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse na Polisi y’Igihugu baje muri icyo kigo ngo bamenye intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *