Igihugu cya Israel cyavuze ko Afurika y’Epfo yavuze ibintu uko bitari mu rubanza yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha [ICJ].
Afurika y’Epfo yatanze ikirego yemeza ko Israel irimo gukora Jenoside ku baturage ba Palestine mu ntambara irimo kubera muri Gaza, kandi ko Israel ifite umugambi wo kurimbura Gaza, uwo mugambi ukaba uturuka mu bategetsi bo hejuru ba Israel.
Afurika y’Epfo Kandi yasabye uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICJ), gutegeka Israel guhagarika ibitero byayo muri Gaza.
Mu nkuru yatangajwe na BBC, yavuze ko Tal Becker, umunyamategeko uhagarariye Leta ya Israel, yabwiye urukiko rwa ICJ ko Igihugu cya Afurika y’Epfo cyavuze ibintu uko bitari na gato mu ntambara irimo kuba hagati ya Israel na Palestine.
Tariki ya 12 Mutarama 2024, ubwo Israel yireguraga muri urwo rubanza, yavuze ko ibyo Afurika y’Epfo yayireze yabivuze uko bitari , ndetse ibyo ishinjwa byose irabihakana yivuye inyuma, kuko isanga nta shingiro na rito bifite.
Uhagarariye Afurika y’Epfo muri urwo rukiko, Tembeka Ngcukaitobi, yabwiye ICJ ko intego ya Israel yo gukora Jenoside igaragara uhereye ku kuntu ibitero bya gisirikare birimo birakorwa.
Nyuma y’urukiko Ronald Lamola, uhagarariye ubutabera muri Afurika y’Epfo, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko igihugu cye cyizeye ko ikirego cyatanze muri ICJ kirega Israel, ari ikirego gifite ishingiro.
Afurika y’Epfo yavuze ko hafi 85% by’abaturage ba Gaza birukanywe mu mazu yabo, kimwe cya kane cy’abo baturage bafite ikibazo cy’inzara gikabije, ndetse n’igice kinini cya Gaza cyarasenyutse.
Afurika y’Epfo ibona ko ibyo bikorwa bya Israel muri Palestine ari Jenoside, kandi imaze imyaka myinshi itegurwa bitari no mu rwego rwo kwihorera kuri Palestine.
Urukiko rwa (ICJ) ni rwo rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye UN, rukaba rufite icyicaro i mu Buholandi. Ni urukiko ruca imanza mpuzamahanga ku bihugu biba muri uyu muryango.