Ibyihariye wamenya ku nkweto yuzuye ibirango bya satani yakozwe n’uruganda rwa Nike, ikagurwa na Lil NAS X.

Amakuru Ubumenyi Utuntu n'Utundi

Hirya no hino kwisi inkuru zabantu bakoresha imbaraga zumwijima zigenda zigarukwaho nyamara abatuye isi bakaba ubwa yamvugo iti bafite amaso ariko ntibabona,bafite amatwi ariko ntiyumva.

Ibyamamare byinshi byagiye byerura ko bikorera satani bishize amanga babicishije mu bihangano byabo ndetse n’imyambarire yabo twavuaga nka Kanye West aho yaririmbye Ati “Nagurishije ubugingo bwanjye kuri sekibi, ndabizi ko Atari igurana ribi nakoze,ariko,byibuza kugurisha ubugingo bwawe kuri satani byibuza hari inyiturano nkeya satani aguha nziza zirimo’ nko kurya neza (ubutunzi).

Lil NAS X nawe uri mubaguranye ubugingo bwe kwa satani yagize hutya akora inkweto yo mu bwoko bwa AIR Max afatanyije n’uruganda rwa NIKE, izi nkweto zavugishije Isi bitewe nibyari bizigize (ibirango) bihura neza neza nibyo Kwa Satani, birimo umubare 666, ikirango cy’uruziga rurimo piramide ndetse hariho umwe mu mirongo yo muri bibiliya (Luke :10:18) .

Uyu murongo nubundi ukomoza kuri Satani, handitse ngo  nuko mbona satani amanuka mu ijuru agwa ku Isi, Iyi nkweto Kandi yarihenze cyane dore ko yaguraga amadorali 1018 asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, iki giciro neza gihuya na wa murongo twabonye hejuru (10:18).

Lil Nas X ni umuhanzi ukorera sekibi yivuye inyuma ndetse ukabona rwose se ntacyo bimubwiye haba mu myambarire ye mu bihangano bye, urebye nk’amashusho y’indirimbo ye yise MONTERO ubonamo Ari ku musaraba ucuritse, nawe asa nucuramye amanuka ikuzimu agahita asangayo satani akamwicaraho,

Mu kanya gato agahita asigara ariwe wicaye kuri ya ntebe, ibi byose bigenda bigaragaza urwego uyu musore yiyeguriyemo satani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *