Ibya Chriss Easzy na Miss Pascaline Umuhoza byafashe indi ntera.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Chriss Eazy yaruciye ararumira ubwo yabazwaga iby’urukundo rwe na Miss Umuhoza Pascaline, rumaze igihe rugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nkuru yavuzwe kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 mu bakoresha imbuga nkoranyambaga badasiba guhamya ko urukundo rumaze gushinga imizi hagati y’uyu muhanzi n’uyu mukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022.

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru nubwo bivugwa ko bajya banasohoka igihugu bakajya mu biruhuko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, birimo Uganda na Tanzania.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gususurutsa urubyiruko rwitabiriye igitaramo gisoza imurikagurisha rya “Made in Rwanda” ritegurwa n’Umujyi wa Kigali, Chriss Easzy yaruciye ararumira ubwo yabazwaga iki kibazo, aca amarenga y’uko ari mu rukundo.

Yavuze ko ku munsi w’abakundana uteganyijwe muri Gashyantare tariki 14, umukobwa utekereza ko amukunda yamubwira ko atazamutenguha.

Ati “Umunsi wa St Valentin uvuze byose, ni umunsi nishimira, ni umunsi buri muntu wese ukunda, agakundwa cyangwa se akagira abamukunda yishimira.”

Yakomeje agira ati “Umukobwa utekereza ko mukunda, namubwira ko ntateze kumutenguha, ibyo ni ibya nyabyo.”

Kuri uyu munsi w’abakundana nibwo uyu muhanzi azashyira ukuri kose hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *