Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko yifuza cyane kohereza abimukira basaga ibihumbi 33,000 by’agateganyo bakaza kuba batuye mu Rwanda.
Ibi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, ihamya ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira barenga 33,000, Amakuru avuga ko Iyi mibare yatangajwe igaragaza ko hamaze kuboneka nibura abimukira basaga ibihumbi 33,085 by’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamaze gusaba ubwimukira binyuze mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga.
Iryo teka kandi riha abagize Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu nzira zitemewe bakoherezwa by’agateganyo mu bindi bihugu bikungahaye ku mutekano kanye, Bivuze ko ubusabe bwabo buzaba buhagaritswe by’agateganyo maze bakabanza koherezwa mu Rwanda kugira ngo bubanze busuzumanwe ubwitonzi mbere yo kwemererwa kubona ubuhungiro mu Bwongereza,
Iyo mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ateganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2024, Mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe, biteganywa ko ubusabe bwamaze gutangwa n’abavuzwe muri iyo mibare buzatangazwa ko butemewe maze ababusabye bakabanza koherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza afite icyizere ko mu gihe cy’Urugaryi (spring) muri uyu mwaka, indege itwaye abimukira ba mbere izerekeza i Kigali, Gusa kugeza ubu bivugwa ko mu Ishyaka rya akomeje guhangana n’abatavuga rumwe n’itegeko aherutse gushyikiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko ribuza abimukira uburenganzira bwo kuba bavuguruza icyemezo cyo koherezwa mu kindi gihugu.
Kugira ngo byemezwe ko u Rwanda rutekanye koko, byasabaga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko babyemeza. Ku ikubitiro, abadepite baratoye, barabyemeza. Ubu hategerejwe abo mu cyiciro cya kabiri bazatora muri iyi Mutarama 2024.
U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku ikubitiro imibare izaba ari mike.” Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira boherezwa mu Rwanda mu by’agateganyo.