Ibibi byo kubaho nta mukunzi ufite muri mu rukundo.

Amakuru Uburezi Urukundo

Kugira umukunzi w’umukobwa cyangwa w’umuhungu ku bakobwa, bifite inyungu nyinshi kuri wowe no kubuzima bwawe muri rusange. Uyu munsi turaza kurebera hamwe bimwe mu bintu bibi biba ku bantu badafite abo bita chr, Boo, Sweetheart ndetse n’andi mazina abakundana bakunze kwitana.

Kubaho uri ingaragu bishobora nanone kuba ari amahitamo yawe cyangwa byarabaye ku zindi mpamvu zitandukanye, Gusa icyo twakubwira nuko buriya biba ari ingenzi mu gihe ugeze mu gihe cy’ubukure kugira umukunzi kuko hari byinshi bizagufasha kandi binakurinde byinshi bitandukanye nkuko turaza kubibona.

Hano twabateguriye ingingo zigera kuri 5 turagenda tugarukaho tunasobanura ingaruka uhura nazo bitewe nuko nta mukunzi ufite:

Kubaho wigunze: Iyo ufite umukunzi wizera kandi ugukunda byukuri, bigufasha kubaho utigunze kuko iyo wumva wigunze uhamagara cyangwa ukandikirana n’umukunzi wawe, mwaganira ukumva uguwe neza, kuko muba mudahuje igitsina bituma wumva hari andi marangamutima ufite ukumva uguwe neza iyo uganira nawe. Kuko akenshi ni gacye uzasanga wisanzura ku muntu mudahuje igitsina kuko rimwe na rimwe harubwo ubura ibyo muganiraho, ariko iyo ari umukunzi wawe bigufasha kuganira nawe wumva wisanzuye bityo hakaba hari ibiganiro byagufasha kumva uguwe neza.

Kubaho ubuzima budafite umugambi: Iyo ufite umukunzi wawe mukundana, hari byinshi mugiraho umugambi, Urugero hari ubwo muba mufite umugambi wo kuzabana, kuzabyarana ndetse n’ibindi bijyanye no kubaka urugo. Icyo gihe muri wowe uba ufite intego n’umugambi wibyo gukora kugira ngo uzabashe kubana nawe.

Kujya mu ngeso mbi: Iyo nta mukunzi ufite ushobora kwisanga ugiye mu ngeso mbi, kuko iyo ufite umukunzi mukundana bikurinda ingeso zitandukanye nk’ubusambi kuko iyo ugiye mu busambanyi uba wumva ko hari uwo uri guhemukira, rero iyo ufite umukunzi ugerageza ibishoboka byose kugira ngo utishora mu busambanyi kuko uba wumva ari ukumuhemukira, Izindi ngeso wakisangamo nk’ubusinzi, iyo umukunzi wawe adakunda ubusinzi uhora urwana ibishoboka ngo utabujyamo kuko uba wumva ko igihe wabugiyemo akakubona azabifata nabi.

Kubaho ubuzima utishimiye: Iyo ufite umukunzi, iyo wababaye kubera impamvu zimwe na zimwe, Iyo muganire n’umukunzi wawe akuremamo imbaraga ndetse agakora ibishoboka byose ngo wishime nubwo waba wanyuze mu bibazo bimeze bite, ariko se uramutse udafite umukunzi ninde wagufasha kuva muri ako kababaro urimo?

Kwangirika mu bwonko: Yego hari ibintu byinshi bishobora kwangiza ubwonko bwawe kubera ko nta mukunzi ufite. Urugero nko kureba filimi z’urukozasoni. Iyo ufite umukunzi hari byinshi bitandukanye uba waramenye ku mukunzi, rero wakumva ugize irari cyangwa ibindi bishobora kukuganisha mu kujya kureba ibiteye isoni, ugahita uvugana n’umukunzi wawe bigatuma wumva unyuzwe ndetse rimwe na rimwe harubwo ushobora kwifashisha amafoto ye ukayareba bigatuma wumva rya rari rigiye.

Rero izo ni zimwe mu ngaruka ushobora guhura nazo mu gihe nta mukunzi ufite, Rero twasoza iyi nkuru tukubwira ko ushobora gushaka umukunzi mukundana, kuko byazakurinda kugwa muribyo bibi byose twavuze haruguru. Ikindi twakugiraho inama nuko uwo ukunda wagerageza ibishoboka byose mukazarambana kuko bizagufasha kubana n’umuntu muziranye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *